Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abo ku Isi kwizihiza EIDIL FITRI
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abo ku Isi kwizihiza EIDIL FITRI

igire
igire Yanditswe March 30, 2025
Share
SHARE

Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abo ku Isi kwizihiza EIDIL FITRI, umunsi mukuru ngarukamwaka wizihizwa buri gihe iyo Abayisilamu basoje ukwezi kwa Ramadhan, aho baba bamaze igihe cy’iminsi hagati ya 29 na 30 basiba (biyiriza ubusa badafata amafunguro).

Ubusanzwe ukwezi kwa Ramadhan ni ukwezi kwa cyenda kuri kalendari Abayisilamu bagenderaho, aho kuri ubu bari mu mwaka wa 1446, ari na wo basojemo igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Umuyisilamu wese ufite imyaka guhera kuri 15 kuzamura, afite ubuzima buzima (atarwaye, adatwite, atonsa) biba ari itegeko kuri we gusiba ukwezi kwa Ramadhan nk’imwe mu nkingi eshanu za Islam, akiyiriza atarya, nta n’icyo anywa kuva umuseke utambitse kugera izuba rirenze.

Iyo basoje ukwezi kwa Ramadhan (ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi) aba ari wo munsi mukuru wa EIDIL FITRI, aho baba bishimira ko basoje Ramadhan, barangwa n’ibikorwa bitandukanye byo kurushaho kwiyegereza Imana, bayisingiza, bayitakambira basaba imbabazi aho bigometse ndetse bakanayisaba ibyo bifuza mu buzima bwo ku Isi na nyuma yabwo.

Ni umunsi kandi ubimburirwa n’isengesho rya EID rikorerwa mu mbaga, rigakurikirwa n’ubusabane burangwa no gusangira n’inshuti n’abavandimwe nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Isengesho ry’uyu mwaka ku rwego rw’Igihugu ryakorewe kuri Kigali Pelé Stadium, riyoborwa n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (Mufti), Sheikh Musa Sindayigaya.

Umwaka ushize, Abayisilamu bizihije umunsi nk’uyu ku itariki ya 10 Mata mu Rwanda n’ahandi ku Isi.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) wari wagaragaje ko mu gihe cy’Ukwezi kwa Ramadhan mu 2024 hatanzwe inkunga ku miryango 9,000.

Hanatanzwe miliyoni 27,2 Frw yaguzwemo ibyo kurya byahawe imiryango 5,000 itishoboye yo hirya no hino mu Gihugu.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire March 30, 2025 March 30, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?