Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ndetse n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), barihanangiriza abayobora amadini n’amatorero kwirinda gukoreshwa mu gukwirakwiza ivangura, ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.
Leta ivuga ko ibyo bitajyanye n’intego y’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwimakaje kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa mu 1994.
Abakrisitu banyuranye basanga abayobozi b’amadini n’amatorero bakwiye kubabera urugero rwiza, bajyana n’icyerekezo igihugu kiba kijyamo kugira ngo batagira uruhare mu gusenya ibyo u Rwanda rwashyizemo imbaraga birimo kubanisha neza abanyarwanda.
N’ubwo abayoboke b’aya madini n’amatorero bavuga ibi, si ko bishyirwa mu ngiro.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, agaragaza ko hari bamwe bakoresha iyobokamana mu buryo butesha agaciro inzira y’ubumwe bw’Abanyarwanda. Aha yari imbere y’Abasenateri bagize komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’umutekano.
Abayobozi b’amadini barimo Revelent pasteri Jeanne D’Arc Muhongayire muri Btesida Holy Church bemeza ko amadini akwiye kuba abafatanyabikorwa b’imena mu kwimakaza ubumwe, no kuba icyitegererezo mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, yasabye abayobozi b’amadini kwisuzuma no kwirinda inyigisho zatanya Abanyarwanda, avuga ko Leta itazihanganira uwo ari we wese uzabifatirwamo.
Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahagarikwa, Leta yashyize imbaraga mu kwigisha amateka, guhugura abarimu n’abayobozi b’amashuri, no gukorana n’imiryango ishingiye ku myemerere mu rugendo rwo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.