Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abayobozi batandukanye bashimiye Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Abayobozi batandukanye bashimiye Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda

igire
igire Yanditswe July 17, 2024
Share
SHARE

Abayobozi batandukanye biganjemo abo ku mugabane wa Afurika barimo Perezida wa Kenya William Ruto, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’abandi, bohereje ubutumwa bushimira Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Perezida wa Kenya William Ruto yashimiye Perezida Kagame (Ifoto yo mu bubiko)

Perezida wa Kenya William Ruto yashimiye Perezida Kagame (Ifoto yo mu bubiko)

Perezida wa Kenya William Ruto, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yashimiye Perezida Paul Kagame, ashima n’amahitamo y’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Mu izina ry’abaturage na Guverinoma ya Kenya, nejejwe no kubashimira byimazeyo kuba mwongeye gutorerwa indi manda nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.”

Ruto yakomeje agira ati: “Turishimira amahitamo aboneye y’Abanyarwanda, tukwifuriza intsinzi mu rugendo ruganisha Igihugu ku mahoro, ituze n’iterambere.”

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania ari mu boherereje Kagame ubutumwa bw'ishimwe (Ifoto yo mu bubiko)

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania ari mu boherereje Kagame ubutumwa bw’ishimwe (Ifoto yo mu bubiko)

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, na we yashimiye Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, anamwizeza gukomeza gukorana mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no guharanira ubumwe n’ubusugire bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi na we yashimiye Perezida Kagame (Ifoto yo mu bubiko)

Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi na we yashimiye Perezida Kagame (Ifoto yo mu bubiko)

Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi, na we yifurije ishya n’ihirwe Paul Kagame muri manda y’imyaka itanu iri mbere. Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, na bo bashimiye Paul Kagame.

Perezida Kagame na Andry Rajoelina wa Madagascar (Ifoto yo mu bubiko)

Perezida Kagame na Andry Rajoelina wa Madagascar (Ifoto yo mu bubiko)

Mu bandi bayobozi bashimiye Paul Kagame, harimo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali.

Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed Ali na we yashimiye Perezida Kagame (ifoto yo mu bubiko)

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed Ali na we yashimiye Perezida Kagame (ifoto yo mu bubiko)
Prezida w’Igihugu cya Madagascar Rajoelina yashimiye ko Perezida Kagame yatsinze amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024.

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire July 18, 2024 July 17, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?