Abayobozi batandukanye biganjemo abo ku mugabane wa Afurika barimo Perezida wa Kenya William Ruto, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’abandi, bohereje ubutumwa bushimira Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Perezida wa Kenya William Ruto, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yashimiye Perezida Paul Kagame, ashima n’amahitamo y’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Mu izina ry’abaturage na Guverinoma ya Kenya, nejejwe no kubashimira byimazeyo kuba mwongeye gutorerwa indi manda nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.”
Ruto yakomeje agira ati: “Turishimira amahitamo aboneye y’Abanyarwanda, tukwifuriza intsinzi mu rugendo ruganisha Igihugu ku mahoro, ituze n’iterambere.”

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, na we yashimiye Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, anamwizeza gukomeza gukorana mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no guharanira ubumwe n’ubusugire bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi, na we yifurije ishya n’ihirwe Paul Kagame muri manda y’imyaka itanu iri mbere. Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, na bo bashimiye Paul Kagame.

Mu bandi bayobozi bashimiye Paul Kagame, harimo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali.

