Perezida Paul Kagame yahamije ko hari abantu benshi biyoberanya bakigira nk’aho bari gukora umurimo w’Imana, bagashinga insengero ku bwinshi kandi bagamije gucucura abantu utwabo.
Yabigarutseho mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, aho yavuze ko atabona uruhare rw’insengero mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi birimo;intambara, ubushomomeri n’ibindi.
Muri Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwagaragaje ko muri gahunda y’ubugenzuzi bwakozwe ku nsengero ibihumbi 14; izingana 7,709 zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa.
RGB yemeje ko bimwe mu bituma insengero zirushaho kwiyongera ari uko abazishinga baba bagamije inyungu zabo bwite zirimo gushaka amafaranga n’imitungo bivuye mu baturage, kwigisha inyigisho ziyobya, n’ibindi.
Agaruka kuri icyo kibazo Perezida Kagame yavuze ko kuba hari insengero zimwe zafunzwe mu Rwanda nta kibazo abibibonamo cyane ko zuzuyemo amabandi ndetse bishoboka nta na rumwe yafungura.
Yagize ati:” Abenshi ni abajura! Njye mbona huzuyemo ububandi gusa, kurwana n’amabandi ari mu nsengero [.…] nta mpuhwe mbifitiye na busa rwose. Iyo biba njyewe nta rusengero nafungura na rumwe.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko abantu bakwiye gukora imirimo itandukanye aho kwirirwa mu nsengero cyane ko nta ruhare rwazo abona mu guhangana n’ubushomeri n’ibindi bibazo byugarije Isi.
Yagize ati:” Muri ibi byose twavugaga by’intambara ziri ku Isi n’ubuzima bw’igihugu insengero zifite ruhare ki? Nazo ziratanga akazi se….? Ariko mwebwe Abakoroni barabarindagije namwe murarindangira? Ubu twirirwe tuganira ibintu by’insengero; mujye guhinga, mworore.”
Si ubwa mbere Perezida Kagame avuga ku kibazo cy’ insengero kuko no muri Kanama 2024, yavuze ko ibijyanye n’insengero n’amadini byamaze kuzana akajagari n’ubutekamutwe.
Agaruka ku mpamvu ya zimwe zafunguwe, Umukuru w’Igihugu yagarageje ko adashaka guhutaza abantu ariko ubundi hafunzwe nkeya.
Yagize ati:” Gusenga nushaka usengere kuri telefone aho amadini yaturutse ntuhazi? Ni uko dushaka gushyira ibintu mu kuri tudashaka guhutaza abantu naho hafunzwe nkeya.”
Icyakoze no mu ntangiriro z’uyu mwaka Perezida Kagame yavuze ko harebwa uko zimwe mu nsengero zari zarafunze zamaze kuzuza ibisabwa zakongera zigafungurwa ndetse nyuma yahoo zimwe muri zo zarafunguwe.




