Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko Afurika ifite byinshi byayiteza imbere ariko ikibazo ari ukumenya ibyo abayituye bagomba gukoresha, kugira ngo bagere kuri iryo terambere.Ibi yabigarutseho munama ya Africa CEO Forum yabereye muri Côte d’Ivoire
Yagize ati “Dufite mu maboko yacu icyo twakwifuza gukora cyose, kandi tukabyungukiramo. Ku rundi ruhande ariko, tuba tuniteze ko hari uwaza kugira ngo adukorere ibyo twifuza, ibyo bizakomeza gutyo kugera ryari?”
Yungamo ati “Dufite ubumenyi, intumbero, umutungo kamere, inzego, Afurika yari ikwiye kuba iri imbere y’aho turi ubu, kandi ntabwo twari dukwiye kwirara ko hari icyakozwe hano cyangwa hariya, dukwiye gukora ibyo tugomba gukora, kandi dufite igisabwa cyose kugira ngo bikorwe.”
Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo cyo kuba uwo mugabane utagera ku itarambere wagakwiye kuba uriho.
Muri iyi nama kandi Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagaragaje ko hari abatekereza ko afitanye ikibazo na Perezida Paul Kagame, ariko ko ari ukwibeshya.
Ati “Abantu bashobora gutekereza ko njye na Perezida Kagame dufitanye amakimbirane, ndetse bamwe muri mwe mushobora gutekereza ko hashobora kwaka umuriro mu gihe twicaye twegeranye.”
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’iyo nama igira iti “Afurika mu Isi Ishingiye ku Mibanire Ibarirwamo Inyungu.
AMAFOTO : Village Urugwiro