Hari abanyeshuri bigaga mu ishami ry’ubucuruzi muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Amahoteli, UTB bavuga ko bamaze umwaka ishami bigamo rihagaritse inyigisho ryabahaga ku mpamvu batazi bakaba basaba kurenganurwa kuko bagerageje gukomereza amasomo muyandi mashuri makuru na Kaminuza bikanga.
Abigaga mu mwaka wa gatatu basabwe gusubira mu wa mbere.
Abavuga ko bamaze umwaka inyigisho bahabwa muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Amahoteli mu ishami ry’ubucuruzi, BBM zihagaze, ni abiga kuri Campus zombi z’iyi Kaminuza i Kigali na Rubavu.
Aba banyeshuri barimo n’abari bageze mu mwaka wa 3 bavuga ko mu gihe bari hafi kurangiza amasomo yo kwimenyereza umwuga ibizwi nka stage, batunguwe no kumva ubuyobozi bwa Kaminuza bubabwira ko amasomo yahagaze bategereza igihe gito ubwo azaba asubukuye, ntayindi mpamvu babwiye.
Hashize amezi arenga 5, aba banyeshuri ngo bitabaje Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC iya nama ngo ntacyo yabamariye ariko aha niho bamenyeye amakuru ko ishami ryabo ryahagaritswe kuko abarimu batanga amasomo muri iri shami nta bushobozi nkuko bigaragara mu ibaruwa HEC yandikiye UTB muri Nyakanga 2023.
Ni ihagarikwa aba banyeshuri bavuga ko ryabagizeho ingaruka, bari mu gihirahiro bifuza gukemurirwa ikibazo.
Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwemereye RBA ko hari koko abanyeshuri bamaze igihe kinini bahagaritse amasomo mu gihe bugitegereje umwanzuro wa HEC kubyo ishuri ryasabwe kunoza kandi byose ryatanze.
Mu gushaka kumenya aho HEC igeze mu gukorana na Kaminuza kugira ngo amasomo muri iri shami asubukure, mu minsi 3 yose umuyobozi mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje ntiyeruye ngo agaragarize umunyamakuru wa RBA ikirimo gukorwa kuri iki kibazo.
Gusa yamubwiye ko ikibazo mu by’ukuri ishuri ariryo rikwiye gutanga amakuru ku banyeshuri baryo kuko abanyeshuri bagiye kwiyandikishayo atari HEC yabohereje.
HEC na UTB baritana ba mwana kugomba gutanga igisubizo ku kibazo cy’abanyeshuri barenga 200 biga muri iri ishami mu gihe hari n’andi makuru avuga ko atari aba gusa n’abiga mu ishami ry’ikoranabuhanga nabo bamaze igihe badakandagira mu ishuri ku bibazo nk’ibyo.