Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abiga mu ishami ry’ubucuruzi muri Kaminuza ya UTB bari mu gihirahiro
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Abiga mu ishami ry’ubucuruzi muri Kaminuza ya UTB bari mu gihirahiro

igire
igire Yanditswe November 23, 2023
Share
SHARE

Hari abanyeshuri bigaga mu ishami ry’ubucuruzi muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Amahoteli, UTB bavuga ko bamaze umwaka ishami bigamo rihagaritse inyigisho ryabahaga ku mpamvu batazi bakaba basaba kurenganurwa kuko bagerageje gukomereza amasomo muyandi mashuri makuru na Kaminuza bikanga.

Abigaga mu mwaka wa gatatu basabwe gusubira mu wa mbere.

Abavuga ko bamaze umwaka inyigisho bahabwa muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Amahoteli mu ishami ry’ubucuruzi, BBM zihagaze, ni abiga kuri Campus zombi z’iyi Kaminuza i Kigali na Rubavu.

Aba banyeshuri barimo n’abari bageze mu mwaka wa 3 bavuga ko mu gihe bari hafi kurangiza amasomo yo kwimenyereza umwuga ibizwi nka stage, batunguwe no kumva ubuyobozi bwa Kaminuza bubabwira ko amasomo yahagaze bategereza igihe gito ubwo azaba asubukuye, ntayindi mpamvu babwiye.

Hashize amezi arenga 5, aba banyeshuri ngo bitabaje Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC iya nama ngo ntacyo yabamariye ariko aha niho bamenyeye amakuru ko ishami ryabo ryahagaritswe kuko abarimu batanga amasomo muri iri shami nta bushobozi nkuko bigaragara mu ibaruwa HEC yandikiye UTB muri Nyakanga 2023.

Ni ihagarikwa aba banyeshuri bavuga ko ryabagizeho ingaruka, bari mu gihirahiro bifuza gukemurirwa ikibazo.

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwemereye RBA ko hari koko abanyeshuri bamaze igihe kinini bahagaritse amasomo mu gihe bugitegereje umwanzuro wa HEC kubyo ishuri ryasabwe kunoza kandi byose ryatanze.

Mu gushaka kumenya aho HEC igeze mu gukorana na Kaminuza kugira ngo amasomo muri iri shami asubukure, mu minsi 3 yose umuyobozi mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje ntiyeruye ngo agaragarize umunyamakuru wa RBA ikirimo gukorwa kuri iki kibazo.

Gusa yamubwiye ko ikibazo mu by’ukuri ishuri ariryo rikwiye gutanga amakuru ku banyeshuri baryo kuko abanyeshuri bagiye kwiyandikishayo atari HEC yabohereje.

HEC na UTB baritana ba mwana kugomba gutanga igisubizo ku kibazo cy’abanyeshuri barenga 200 biga muri iri ishami mu gihe hari n’andi makuru avuga ko atari aba gusa n’abiga mu ishami ry’ikoranabuhanga nabo bamaze igihe badakandagira mu ishuri ku bibazo nk’ibyo.

 

You Might Also Like

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

igire November 23, 2023 November 23, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?