Ishuri rikuru rya gisirikare, Rwanda Defense Force Command and Staff College (RDFCSC), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), batangije urugendoshuri rugamije gusobanurira abanyeshuri imikorere y’Urwego rw’Ubuzima Rwanda.
Uru rugendoshuri ruzazenguruka Intara enye z’Igihugu mu turere dutandukanye, rwatangiye kuva ku ya 13 rukazageza ku ya 17 Gashyantare 2023.
Intego y’uru rugendoshuri ni ukuzamura imyumvire y’abanyeshuri ku miyoborere n’ibibazo bya politiki n’ingaruka bigira ku rwego rwa gisirikare.
Ishuri rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda ryahisemo urwego rw’ubuzima, mu gufasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi hagamijwe kubongerera ubumenyi, ku ruhare urwego rw’ubuzima rugira ku mutekano w’Igihugu.
Uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti “Resilient Healthcare System for Sustainable National Security and Development”, ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga “Gahunda ihamye y’ubuvuzi ku mutekano n’iterambere rirambye by’Igihugu”.
Uru rugendoshuri rugamije ubushakashatsi ku rwego rw’Igihugu, rwatangiriye ku cyicaro cya MINISANTE i Kigali, aho Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana hamwe n’abandi bayobozi muri iyo Minisiteri, basobanuriye aba banyeshuri ibijyanye na politiki ndetse na gahunda by’Urwego rw’Ubuzima mu Rwanda.
Nyuma y’ibiganiro byatanzwe na Minisitiri w’ubuzima, aba banyeshuri bagabanyijwe mu matsinda ane, biteganyijwe ko azasura intara enye n’uturere twatoranijwe.
Utwo turere bazakoreramo urugendoshuri ni Burera na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, Nyamagabe na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ndetse na Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.