Bitewe n’ubumenyi bavanye mu mashuri makuru na za Kaminuza, bose ntibanganya igihe bamaze bahugurwa. Hari abamaze amezi icyenda, kuzamura ndetse hari n’abamaze amezi ane.
Umwe mu bimenyereza umurimo kinyamwuga muri imwe muri hoteli iri mu Mujyi wa Kigali, Cathérine Abatoni, we yamaze amezi ane.
Abatoni avuga ko muri icyo gihe, yahuguwe uko yarushaho kwakira abakiliya neza, imikoranire inoze na bagenzi be ndetse n’uko amafunguro n’ibinyobwa bigezweho bitegurwa kandi bikagezwa imbere y’umukiliya.
Ati: “Muri iki gihe bamaze bampugura, banyigishije kurushaho kwakira abakiliya neza, kubana neza n’abo dukorana ndetse n’amoko atandukanye y’ibiribwa n’ibinyobwa”.
Abatoni avuga ko ariya mahugurwa ari muri gahunda bise ‘Ubukerarugendo Imbere Project’ kandi agashima abayateguye kuko ngo kwiga ari uguhozaho.
Avuga ko yababereye uburyo bwo kwigira ku bandi babatanze mu mwuga kandi babishoyemo n’imari.
Mugenzi we witwa Yves wize guteka yashimangiye ko guteka ari ubukorikori busaba uwabwize guhora ahugurwa kugira ngo amenye indyo zikunzwe ahantu runaka, mu mico runaka ndetse n’uko zitegurwa.
Avuga ko guteka ari ubuhanzi ‘art’ yongeraho ko muri gahunda afite harimo kuzihangira umurimo, agatangiza uburiro( restaurant) bityo agafasha Leta mu guca ubushomeri.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi na Tekiniki (Rwanda TVET Board), Eng Paul Umukunzi, avuga ko guhugura abize amahoteli n’ubukerarugendo ari umusanzu batanze mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uru rwego rushingiye kuri serivisi.
Yasabye abanyeshuri biga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo guhora iteka bashyize imbere guharanira kuba indashyikirwa mu byo bakora byose.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko urwego rwa serivisi ari rwo rufite uruhare runini mu ngengo y’imari y’u Rwanda rugakurikirwa n’ubukerarugendo, inganda inyuma hakaza ubuhinzi.
Kuba u Rwanda ruri kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku nzego zinyuranye, bituma abakora mu mitangire ya serivisi z’ubukerarugendo n’amahoteli bagomba guhora batyaza ubwenge.
Umukunzi Paul yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kumurika ubumenyi bw’abahuguwe no gushimira ababigizemo uruhare, ko intego ya Rwanda TVET Board ari uguha igihugu abakozi bafite ubumenyi ngiro buhamye.
Yababwiye ko ubumenyingiro mu bukorikori n’ubugeni ni kimwe mu bintu by’ingenzi byatumye ibihugu bitera imbere.
U Budage, u Buyapani, Singapore n’ibindi ni bimwe muri ibyo bihugu byashyize imbere ubumenyi ngiro mu nzego zitandukanye, havamo iterambere bishimira.
U Rwanda rwiyemeje kuzamura uru rwego kugira ngo urubyiruko rwarwo ruzabe rufite imirimo rukora ishingiye ku kazi rwihangiye cyangwa kahanzwe n’abandi.
Mu rwego rw’ubukerarugendo, ikigo Rwanda TVET Board kivuga ko gahunda ya ‘Ubukerarugendo Imbere Project’ izashyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kugera ku ntego z’iterambere u Rwanda rwiyemeje zikubiye muri NST 1( National Strategic Transformation 1).
Umushinga ‘Ubukerarugendo Imbere Project’ watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).