Aborozi b’Inka mu nzuri za Gishwati mu Murenge wa Muringa muri Nyabihu, baravuga ko bishimira ko umukamo wiyongereye n’igiciro kikaba ari cyiza, hejuru y’ibyo banejejwe n’uko batakivunwa no kugeza amata aho utunganyirizwa ku ruganda kuko Mukamira Dairy iza kuyifatira ku ikusanyirizo riri hafi y’ibikuyu bororeyemo.
Mu nzuri za Gishwati muri muri Muringa, aborozi b’inka dusanze bari gukama, barishimira umukamo wiyongereye, ikirere cyababereye cyiza ari nako kandi bananejejwe n’igiciro gihagaze neza.
Iyo bahumuje barayabanjura, bitarenze saa yine za mugitondo akaba yagejejwe ku ikusanyirizo rya Nyirabihururu aho apimwa ubuziranenge, ubundi imodoka za Mukamira zikayajyana ku ruganda aho atunganyirizwa.
Umucungamutongo w’iri kusanyirizo, Rwajonge Theoneste avuga ko aho igiciro cy’amata kizamutse litiro y’amata ikagura 300 frw akanyamuneza ku borozi ari kose kandi ntayo bakigurisha magendu.
Nubwo imodoka za Mukamira Dairy ziza gutwara amata, ntizigera neza aho ikusanyirizo riri bitewe n’imihanda ikirimo gukorwa, ariyo mpamvu uyu mucungamutungo asaba aborozi kumva neza hashingiwe ku bwumvikane bagiranye, ikiguzi gito cy’ubwikorezi bakatwa .
Ku kibazo cy’iyi mihanda, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude avuga ko iri gukorwa, bitarenze uyu mwaka izaba yarangiye.
Kuva aho imihanda yo mu bikuyu bya Gishwati ku gice cya Nyabihu itangiriye gukorwa, byatumye umukamo w’amata wiyongera, byorohereza uruganda rwa Mukamira, ingano y’amata rwakiraga irazamuka igera kuri litiro hagati y’ibihumbi 30 na 40 ku munsi ivuye kuri litiro ibihumbi 20 ku munsi.