Perezida Paul Kagame ari mu Mujyi wa Abu Dhabi mu Bihugu byunze Ubumwe by’Abarabu, aho yitabiriye inama yiga ku iterambere rirambye, akaba yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa UAE, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan.
Abu Dhabi Sustainability Week ni inama mpuzamahanga iganirirwamo ibikorwa bigamije iterambere rirambye.
Iyi nama imara icyumweru izayoborwa na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye, abashinzwe ibikorwa by’igenamigambi, abahanga mu by’inganda no mu ikoranabuhanga.
Ku wa Kabiri, Perezida Kagame azifatanya na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan n’abandi bakuru b’ibihugu, abafata ibyemezo, abanyacyubahiro n’abandi bayobozi batandukanye mu gutangiza iyi nama.
Perezida Kagame ari no mu bakuru b’ibihugu bazatanga ibihembo biyitangirwamo bizwi nka Zayed Sustainability Prize bizaba bibaye ku nshuro ya 16, hakazahembwa imishinga mito n’iciriritse, imiryango idaharanira inyungu, ndetse n’amashuri yagaragaje udushya n’ibindi bikorwa.