Muri RDC imirwano ishobora kuba igiye gufata intera yo hejuru. AFC/M23 iravuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukwakira 2023, yagabweho ibitero bikomeye n’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, FARDC n’abo bafatanya.

Itangazo uyu mutwe urwanya Leta ya Kinshasa wasohoye, rivuga ko imbunda ziremereye n’indege zidatwarwa n’abapilote zarashe ibisasu byinshi mu baturage mu bice bya Kibati, Bibwe, Nyabiondo, Bukombo no mu nkengero zaho.
Ubu bushotoranyi bwatumye abaturage barimo abana n’abagore bahasiga ubuzima, abandi barakomereka ndetse benshi bakurwa mu byabo barahunga.
AFC/M23 ivuga ko Kinshasa yatanze ubutumwa bw’uko yatesheje agaciro imbaraga zose zashyizwe mu biganiro by’amahoro, ahubwo ko icyo ishaka ari intambara ku baturage bayo.
AFC/M23 isanga nta kindi yakora usibye kwirwanaho. Yatangaje kandi ko igiye gukoresha imbaraga zishoboka mu kurinda umutekano w’abaturage, no guhangana n’ubutegetsi bubi bwa Kinshasa.
Ibi bibaye mu gihe impande zombi ku bufatanye n’abahuza barimo igihugu cya Qatar, barimo gushakisha uko hasinywa amasezerano y’amahoro bityo intambara igahagarara.
					
							
								