Abarwanyi ba AFC/ M23 bamaze iminsi bagenzura Umujyi wa Uvira uri ku mbibi za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, bahaye inzira abarundi 500 bari baraheze muri uwo Mujyi nyuma y’uko wigararuriwe n’abo barwanyi.
Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko aba barundi 500 biganjemo abakoraga ubucuruzi babashije gusubira iwabo ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, banyuze ku mupaka wa Kavimvira ubu ugenzurwa na AFC/ M23 ku ruhande rwa Congo.
Bivugwa ko ‘hari n’abandi baturage ba Congo benshi baheze ku ruhande rw’u Burundi babuze uko bambuka bitewe n’uko u Burundi bwafunze umupaka ubuhuza na Uvira.’
Ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025, nibwo Ihuriro AFC/ M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko bigenzura Umujyi wa Uvira uri muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni umujyi uri ku mupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ukaba wafatwaga nk’ikiraro gitambutsa ubufasha mu bya gisirikare bwerekezaga ku basirikare bo mu ihuriro rya Leta ya Congo mu ntambara bamazemo iminsi, bahanganye na AFC/ M23.
Uyu Mujyi kandi uri mu ntera ya kilometero 25 uvuye i Bujumbura, ni wo waturukagamo ibicuruzwa biva mu Burasirazuba bwa Congo bijya i Bujumbura cyane cyane ibikomoka ku buhinzi, ndetse n’ibikomoka kuri peteroli.
