AFC/M23 yitandukanyije n’abasaba gufungura ikibuga cy’indege cy’i Goma

igire

Inama yabereye mu Bufaransa igamije kuvuga ku mahoro muri Congo Kinshasa yasabye ko ikibuga cy’ingede cy’i Goma, mu burasirazuba bwa Congo cyafungurwa, ibyo AFC/M23 ikigenzura ibona ko bidashoboka.

Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yavuze ko batarebwa n’ubusabe bwo gufungura ikibuga cy’indege cy’i Goma.

Kuri we ngo batangajwe n’itangazo ry’i Paris ryasohotse nyuma y’inama igamije ubugiraneza mu Karere k’Ibiyaga bigari, aho yasabye ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cy’i Goma.

Iki cyemezo ngo ni icy’abashaka gufatirana, ndetse ntaho gihuriye n’ukuri guhari, kandi ngo abasaba ntibigeze babiganiraho na AFC/M23.

Nangaa avuga ko nta we ukwiye kuvuga ibyo gufungura ikibuga cy’indege cy’i Goma mu gihe Teritwari za Walikale, na Masisi muri Kivu ya Ruguru, no muri Teritwari za Fizi (Minembwe), Walungu na Mwenga muri Kivu y’Epfo zikomeje kuraswaho n’indege za leta ya Congo kandi ibyo bitero bikibasira abasivile, inganda, ibiraro, ibibuga by’indege bito, n’indege ziri mu bikorwa by’ubutabazi.

Yavuze ko ibyo gufungura ikiubuga cy’indege i Goma bitaza imbere y’ikibazo cy’abaturage babujijwe uburenganzira bwo kubitsa no kubikuza amafaranga yabo kubera ko Banki zafunzwe ku itegeko rya leta ya Congo.

Ikindi ni uko ngo mu bice bigenzurwa na AFC/M23 leta ya Congo yafunze ikirere ku buryo ibikorwa byo gutabara abasivile hakoreshejwe indege bidashoboka.

Nangaa avuga ko mu bice bagenzura abaturage babayeho mu mutekano, no mu cyubahiro, “bitandukanye n’ibibazo” batewe na leta ya Congo nk’uko abivuga.

AFC/M23 ivuga ko ishyigkiye amahoro, bityo igasaba Ubufaransa n’Umuryango mpuzamahanga gushyigikira ibiganiro bibera i Doha muri Qatar kugira ngo haboneke igisubizo cy’ibibazo binyuze mu biganiro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe abajijwe n’abanyamakuru ku byo gufungura ikibuga cy’indege cy’i Goma yavuze ko iriya nama yo mu Bufaransa yaba yihuse, kuko hakiri ibiganiro hagati ya AFC/M23 na leta ya Congo kugira ngo baganire ku bibazo byabo, n’ibisubizo, agasanga inama yo mu Bufaransa itarimo AFC/M23 ntacyo cyemezo yafata kuri kiriya kibazo.

Yagize ati “Ikibuga cy’indege kiri mu buyobozi bwa AFC/M23, twe nk’urwanda duhagaze ku ruhande rw’uko imyanzuro yafatirwa mu biganiro by’i Doha, niho leta ya Congo na AFC/M23 bicaye baganira ibisubizo kuri iki kibazo, ntabwo ari hano, Pari ntabwo yafungura ikibuga cy’indege kuko abambere bireba ntibari bahari.”

Ikibuga cy’indege cy’i Goma cyafashwe na AFC/M23 mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo imirwano ikaze yasize inyeshyamba zifashwe umujyi wa Goma, ndetse nyuma zinafata umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.

 

Share This Article