AFROBASKET WOMEN 2023: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinze iya Uganda imbere ya Perezida Paul Kagame

igire
Mu mukino wakurikiranywe na Perezida Paul Kagame, ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa Basketball yakatishije itike ya 1/2 mu gikombe cy’Afurika itsinze Uganda.

Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2023 aho nyuma yo gutsinda DR Congo, Uganda yagombaga guhura n’u Rwanda muri 1/4 cya “Women’s AFROBASKET Rwanda 2023”.

Uganda yatangiye umukino neza cyane aho yatsinze agace ka mbere ku manota 22-11 y’u Rwanda.

U Rwanda rwakomeje kugorwa cyane n’intangiriro z’agace ka kabiri aho wabonaga Uganda iri hejuru cyane.

Ikipe y’igihugu ya Uganda yaje kugira ibyago muri aka gace itakaza umwe mu bakinnyi bayo wari wagoye cyane u Rwanda, Jane Asinde wahuye n’imvune ituma ava mu kibuga aho iminota 4 y’aka gace atayikinnye.

Abakinnyi b’u Rwanda bayobowe na Butera Hope, Sifa bahise bafatirana iki cyuho maze batsinda aka gace ku manota 16-6 aho amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 28 ya Uganda kuri 27 y’u Rwanda.

Abakobwa b’u Rwanda bakiniraga imbere ya Perezida Kagame, bagarutse mu gace ka 3 bisize insenda aho Uganda yahise yibura neza.

Ineza Sifa, Janai Crooms na Destiney bafashije u Rwanda gutsinda aka gace ku manota 24 -10.

Ikipe y’u Rwanda yagaragaje gucika intege mu gace ka nyuma k’umukino cyane cyane mu minota 5 ya nyuma, Uganda yahise yuririra muri iki cyuho maze abakobwa bayo barimo Jannon Jaye Otto wazonze u Rwanda cyane muri uyu mukino aho yanakinnye iminota yose bagenda bagabanya ikinyuranyo.

Abakinnyi b’u Rwanda barimo Sifa Ineza bagerageje guturisha umukino mu minota ya nyuma nubwo Uganda yagatsinze 23-14 gusa ntiyabashije gukuramo ikinyuranyo cyose maze u Rwanda rusoza rufite 66-61 rusezerera Uganda rutyo rugera muri 1/2.

U Rwanda muri 1/2 ruzahura n’ikomeza hagati ya Nigeria na Mozambique, ni mu gihe Senegal yatsinze Cameroun 80-77 izahura na Mali yatsinze Guinea 96-40.

 

 

Destiney yagoye Uganda cyane

 

Ineza Sifa watsindiye u Rwanda amanota menshi muri uyu mukino

 

Butera Hope yishimana n’abafana

 

Bati murare aharyana

 

Ibyishimo byari byose

 

Perezida Kagame yabashimiye

 

Perezida Kagame na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa bakurikiranye uyu mukino

 

Share This Article