AFROCAN 2023: Ikipe y’igihugu ya basketball yerekeje i Luanda muri Angola

igire

 

Mu rukerere rwo kuri uyu wa Kane taliki 06 Nyakanga 2023 ni bwo ikipe y’u Rwanda ya Basketball yahagurutse i Kigali yerekeza i Luanda muri Angola mu mikino ya AfroCan 2023.

Iyi kipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 12 yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe saa saba n’iminota 45.

Biteganyijwe ko iyi kipe igera i Luanda saa sita n’iminota 25 (12h25) akaba ari saa saba n’iminota 25 (13h25).

Abakinnyi 12 ikipe y’u Rwanda yajyanye

1. Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson

2. Furaha Cadeaux de Dieu

3. Manzi Dan

4. Ndizeye Ndayisaba Dieudonne

5. Hagumitwari Steve

6. Kendal Gray

7. William Robyens

8. Rutatika Sano Dick

9. Ntore Habimana

10. Ngabonziza Patrick

11. Turatsinze Olivier

12. Kazeneza Emile Galoi

 

U Rwanda Ruri mu Itsinda rya Gatatu hamwe na Tunisia na Morocco.

Imikino ya AfroCan izaba kuva tariki 8 kugeza tariki 16 Nyakanga 2023.

Ni nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya kabiri, aho igikombe giheruka cyegukanywe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri 2019.

 

 

 

 

Share This Article