Afurika izavamo amasoko akomeye y’ingufu za Nikereyeli – Perezida Kagame

igire

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko afite icyizere ko mu myaka iri imbere Afurika izavamo amasoko akomeye y’inganda nto z’ingufu za Nikeleyeri zitanga amashanyarazi, (SMRs, Small Modular Reactors) nubwo hakenewe ubufatanye mpuzamahanga.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 10 Werurwe 2026, mu nama mpuzamahanga ya kabiri yiga ku Iterambere ry’Ikoreshwa ry’Ingufu za Nikeleyeri yabereye i Paris mu Bufaransa.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’ikoranabuhanga mu bijyanye na Nikeleyeri riri gutuma n’ibihugu bifite imiyoboro mito y’amashanyarazi bishobora kuyikoresha, hifashishijwe izo ngomero z’ingufu za Nikeleyeri za SMRs kandi yizeye ko Afurika izaba imwe mu masoko akomeye ku Isi azifashishwa.

Yagize ati: “Mfite icyizere ko mu myaka iri imbere, Afurika izavamo rimwe mu masoko akomeye cyane ku Isi mu bijyanye na SMRs, (utugomero duto tw’ingufu za nikereyeli).”

Ku ruhande rw’u Rwanda Perezida Kagame yashimangiye ko ingufu za Nikeleyeri zizagira uruhare rukomeye mu rugendo rw’igihe kirekire rw’u Rwanda rwo guhindura ubukungu no kwihutisha iterambere.

Yagaragaje ko u Rwanda rugamije kuba igihugu gifite ubukungu buhanitse bitarenze umwaka wa 2050, ariko ibyo bisaba ko haboneka amashanyarazi menshi ahagije, ari na yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo gushyira ingufu za Nikeleyeri ku isonga mu ngamba zafashwe.

Yongeyeho ati: “Kugira ngo bigerweho bisaba inzego zihamye, amategeko n’abantu babihuguriwe kandi ni rwo rufatiro n’umusingi u Rwanda ruri kubaka.”

Yavuze ko Abanyarwanda barenga 100 bamaze guhugurwa ku bumenyi n’ubwubatsi bw’ingufu za Nikeleyeri binyuze mu bufatanye n’ibigo by’Isi bikomeye, kandi ko Kaminuza y’u Rwanda yamaze gutangiza porogaramu nshya yigisha ibijyanye na siyansi ya Nikeleyeri .

Ku wa 03 Ukoboza 2025, ni bwo Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike, RAEB, byatangije ishami ryigisha ibyerekeye ingufu za Nikeleyeri mu gukomeza kubakira ahazaza heza umugabane wa Afurika.

Abanyeshuri biga muri iri shami bazajya bamara imyaka ine biga ndetse banagire umwanya wihariye wo gushyira mu ngiro ibyo biga mu ishuri. Icyiciro cya mbere cyatangiranye abanyeshuri 52 mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, kikaba cyarinjiyemo abanyeshuri batsinze neza amasomo y’imibare n’ubugenge.

Perezida Kagame yashimangiye ko Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike, (IAEA) cyakoze isuzuma ry’ibikorwa remezo bikenewe mu gutangiza gahunda y’ingufu za Nikeleyeri, kandi hari intambwe imaze guterwa mu nkingi z’ingenzi z’iyi gahunda.

Yashimiye IAEA ku musanzu ikomeje guha u Rwanda ishyigikira Ikigo RAEB, ndetse n’urwego rushinzwe kugenzura no gutanga amabwiriza muri uru rwego.

Ubuyobozi bwa RAEB buherutse gutangaza ko u Rwanda rugiye kubaka  uruganda ruto rwa Nikeleyeri rutanga ingufu za atomike mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Gihugu, akagera nibura kuri MW 3.000 akenewe mu guteza imbere inganda n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Guhera mu Ntangiriro z’uku kwezi, ni bwo inzobere za IAEA zatangiye gukora isuzuma ryo kureba ko u Rwanda rwujuje ibisabwa mu kubaka urwo ruganda.

Perezida Kagame abona icyizere mu iterambere ry’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu bya gisivili muri Afurika
Share This Article