Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Afurika y’Epfo: Amb. Hategeka yashyikirije Perezida Ramaphosa impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Afurika y’Epfo: Amb. Hategeka yashyikirije Perezida Ramaphosa impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda

igire
igire Yanditswe April 10, 2024
Share
SHARE

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka, yashyikirije Perezida Cyril Ramaphosa impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Amb. Hategeka yaboneyeho gushyikiriza Perezida Ramaphosa ubutumwa yohererejwe na mugenzi we, Perezida Paul Kagame bumushimira kuba yarifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Hategeka yiyemeje gushyira imbaraga mu kunoza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Ramaphose ni umwe mu banyacyubahiro wifatanyije n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere yo gusubira Pretoria, Perezida Ramaphosa yakomoje ku mibanire y’ibihugu byombi aho atatinye kuvuga ko hajemo agatotsi.

Gusa yavuze mu biganiro yagiranye na mugenzi we w’ u Rwanda hamwe n’abandi bayobozi ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, basanze kidakwiye gukemurwa n’inzira y’intambara ahubwo ko inzira zibiganiro bya politiki ariwo ushobora kuba umuti w’iki kibazo.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame nawe yavuze ko afite icyizere cy’ibiganiro yagiranye na mugenzi we Cyril Ramaphosa, ku bijyanye no gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano muke n’ubwicanyi bwibasira abaturage b’inzirakarengane muri icyo gihugu.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire April 10, 2024 April 10, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?