Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy’igwingira cyugarije abana
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu Rwanda

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy’igwingira cyugarije abana

igire
igire Yanditswe October 3, 2023
Share
SHARE

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy’igwingira cyugarije abana kurenza utundi Turere uko ari 5 tugize Intara y’Amajyaruguru, ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB ku mikorere y’ingo mbonezamikurire zitandukandukanye, kuri ubu igwingira rigeze kuri 45% muri aka Karere.

Dr Usta Kaitesi uyobora RGB yavuze ko biteye isoni ku Karere ka Musanze.

 

Yabivuze ashingiye ku mibare ya 2015 yashyizwe hanze mu byavuye mu bushakashatsi kuri DHS bwagaragaje ko Akarere ka Musanze kari ku gipimo cya 38%, nyamara Musanze isurwa kenshi na ba mukerarugendo ndetse kakaba kazwi nk’ikigega cy’umusaruro w’Ibirayi mu gihugu.

Gicumbi ni Akarere ka kabiri mu kugarizwa n’igwingira nk’uko RGB yabigarutseho mu bushakashatsi bwa 2020.

Avuga ko bitumvikana uburyo aka Karere kakugarizwa n’igwingira kuko ku munsi gatanga umukamo usaga litiro ibihumbi 110 ku munsi.

Aka Karere ubu kari ku gipimo cya 42% kavuye kuri 37.

Muri rusange kandi Intara y’Amajyaruguru ingo mbonezamikurire zitandukandukanye zugarijwe n’ibura ry’imfashanyigisho kuko kugeza ubu ECD zose zihari izifite ibifasha abana ziri ku gipimo cya 65,6%.

Ku bijyanye n’isuku mu marerero, ubushakashatsi bugaragaza ko ECD ziri ku gipimo cya 55,1% nta suku zifite ihagije.

RGB ivuga ko hakenewe ubukangurambaga ku baturage kuko 55,1% by’abaturage aribo bashima serivisi z’ingo mbonezamikurire.

Dr Usta Kaitesi kandi yavuze ko amarerero aterwa inkunga n’imiryango itari iya leta, abajyanama benshi batageza inkunga ECD zihabwa ahubwo babanza gukuramo inyungu zabo, ku buryo byakomye mu nkokora intego yo kurwanya igwingira mu gihugu.

You Might Also Like

Смартфонная редакция гэмблинг-платформы для развлечения с смартфонов и таблетов.

Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

Online Casino games

igire October 3, 2023 October 3, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Смартфонная редакция гэмблинг-платформы для развлечения с смартфонов и таблетов.
Mu Rwanda

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?