Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy’igwingira cyugarije abana kurenza utundi Turere uko ari 5 tugize Intara y’Amajyaruguru, ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB ku mikorere y’ingo mbonezamikurire zitandukandukanye, kuri ubu igwingira rigeze kuri 45% muri aka Karere.
Dr Usta Kaitesi uyobora RGB yavuze ko biteye isoni ku Karere ka Musanze.
Yabivuze ashingiye ku mibare ya 2015 yashyizwe hanze mu byavuye mu bushakashatsi kuri DHS bwagaragaje ko Akarere ka Musanze kari ku gipimo cya 38%, nyamara Musanze isurwa kenshi na ba mukerarugendo ndetse kakaba kazwi nk’ikigega cy’umusaruro w’Ibirayi mu gihugu.
Gicumbi ni Akarere ka kabiri mu kugarizwa n’igwingira nk’uko RGB yabigarutseho mu bushakashatsi bwa 2020.
Avuga ko bitumvikana uburyo aka Karere kakugarizwa n’igwingira kuko ku munsi gatanga umukamo usaga litiro ibihumbi 110 ku munsi.
Aka Karere ubu kari ku gipimo cya 42% kavuye kuri 37.
Muri rusange kandi Intara y’Amajyaruguru ingo mbonezamikurire zitandukandukanye zugarijwe n’ibura ry’imfashanyigisho kuko kugeza ubu ECD zose zihari izifite ibifasha abana ziri ku gipimo cya 65,6%.
Ku bijyanye n’isuku mu marerero, ubushakashatsi bugaragaza ko ECD ziri ku gipimo cya 55,1% nta suku zifite ihagije.
RGB ivuga ko hakenewe ubukangurambaga ku baturage kuko 55,1% by’abaturage aribo bashima serivisi z’ingo mbonezamikurire.
Dr Usta Kaitesi kandi yavuze ko amarerero aterwa inkunga n’imiryango itari iya leta, abajyanama benshi batageza inkunga ECD zihabwa ahubwo babanza gukuramo inyungu zabo, ku buryo byakomye mu nkokora intego yo kurwanya igwingira mu gihugu.