Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2023, havutse abana 334.018 bavutse mu gihugu, abahungu banganaga na 168.750 abakobwa bo bakangana na 165.268. ubu bwiyongere hari ababona bwaraturutse kukuba hari abakigenda biguruntege mu kuboneza urubyaro.
Mu batungwa agatoki na bamwe mu baturage, ku isonga hagaragaraho amadini n’amatorero akibuza abayoboke bayo kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro bifashishije Bibiliya.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIRE bagaragaza ko iyo myumvire igihari ariko ntashingiro ifite, nubwo hari ababikurikiza.
“Ikintu tugomba guhindura ni imyumvire, hari abagendera ngo Imana yaratubwiye ngo tubyare twororoke dukwire isi. Birasaba ko ibyo dukora tubishyiramo ubwenge, ejo utazasanga ubyaye abana udashoboye kurera bikabaviramo ubuzererezi.”
“Buriya rero amadini na leta bujya kumera nkaho ari ikintu kimwe, ahubwo leta nifate iyambere yigishe abanyamadini bagire umurongo ngenderwaho, kuko tuzi neza ko nubwo amadini ariho ariko hari na leta Kandi igomba kugira icyo ibikoraho.”
Imwe mu miryango itari iya leta uvuga ko kuba gahunda yo kuboneza urubyaro ikigenda biguruntege, biri guterwa n’ibihuha bitari byo bifitwe na bamwe mu baturage Kandi bigirwamo uruhare nayo matorero n’amadini, bityo ko inzira yo yine ishoboka ari uko amadini yose yagira imyumvire iboneye kuri iyo gahunda yo kuboneza urubyaro.
Uwase Marie Ange ni umuyobozi mu muryango wita kubuzima bw’imyorokere HDI. Avuga ko bakunze guhura nabo kuko aribyo baba barigishijwe.
Ati” duhura nabo benshi bafite iyo myemerere kuko nabo nibyo baba barigishijwe, nta nubwo ari no kuvuga gusa ngo kumadini aba atabemerera kuri gahunda yo kuboneza urubyaro, hari nabo usanga bavuga ngo njyewe nakoresheje agapira cyangwa nabonye umuntu ukoresha agapira umwana arakavukana. Ibyo bintu byose by’ibihuha biba biri mubaturage kubijyanye n’uburyo kuboneza urubyaro, ntabwo byavaho barigishijwe.”
“Icyo twabasaba ni uko batangira kumva ibijyanye no kuboneza urubyaro, bakaba banigisha abayoboke babo, kuko kwigisha abayoboke bashonje, bafite abana icumi batagiye ku ishuri, nanone ntacyo biba bimufashije.”
Bamwe mu bahagarariye amadini n’amatorero bavuga ko ibyo bamwe muri bo bigisha abayoboke babo bishingikirije Bibiliya bikabangamira iyi gahunda ko nta kuri kurimo.
Pastor Ngarambe Albert, umushumba w’itorero umutima wa Kristu ati” naho rwose kubyara umwe, babiri, batatu, benshi cyangwa bake, ibyo rwose ntaho bihuriye n’ijambo ry’Imana. Dore ko Imana ibwira abantu kubyara ngo bororoke buzure isi, yabyivugiye kubantu babiri umugabo n’umugore, none turi abantu miliyari zirindwi. Ubu ngubu Imana yongeye kuvuga mwumva yakongera kuvuga ngo nimubyare mwororoke mukwire ku isi.”
Joel Serucaca ushinzwe ubuzima bw’imyororokere mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, avuga ko nta bihano birashyirirwaho aba banyamadini babuza abayoboke babo amahirwe yo kuboneza urubyaro ari ugukomeza kubigisha.
Ati” itegeko nshinga ntabwo ribitwemerera. Rivuga ko umuntu akwiye gusenga mu myemerere ye, abubwo icyo dukora ni ukujya kwigisha, kugira ngo tutanyuranya na Bibiliya ahubwo tugendera mu murongo wayo. Kubwira abantu kubyara abo bashoboye kurera ntabwo ari ukubabuza kororoka, aho kubyara abashobora kuba umuzigo kugihugu, ahubwo tubyare abazagirira igihugu akamaro.”
Hirya no hino mu gihugu haracyagaragara umubare munini w’abana bagwingiye, inzererezi n’abana bakennye. Aha niho bamwe bahera bavuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro yakongerwamo imbaraga n’ubushobozi kugira ngo igihugu kitazisanga gifite umubare munini w’abakeneye gufashwa nyamara barenze ubushobozi gifite
Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gikorwa kubuzima DHS buheraka, vwerekanye ko hatagize igikorwa ubwiyongere vw’abaturage buzagera kuk
AMAFOTO: