Abaturiye Umuhora wa Kaduha mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko bari mu bwigunge bitewe n’ikibazo cy’imihanda imeze nabi ku buryo nta buhahirane bukorwa uko bikwiye. Hari aho bibasaba ikiguzi cy’amafaranga ibihumbi 7Frw kuri moto kugira ngo bave mu gace kamwe bajye mu kandi.
Umuhora wa Kaduha-Gitwe ugizwe n’imirenge 11, harimo imirenge 6 yo mu Karere ka Nyamagabe, imirenge 3 yo mu Karere ka Ruhango n’imirenge 2 yo mu Karere ka Nyanza.
Gushyira ibikorwa remezo nk’imihanda muri uyu muhora, byavana abaturage mu bwigunge, kuko hakorwa umuhanda Ruhango-Gitwe, Kirengeri-Gitwe-Buhanda, Buhanda-Kirinda, Nyamagabe-Kaduha.
Iyi mihanda yose ikozwe yahurira Buhanda, igahuza kandi abaturage n’ibindi bikorwa remezo nk’Ibitaro bya Gitwe, Ibitaro bya Nyanza, n’Ibitaro bya Kirinda.
Nk’ubu umuhanda uhuza Kaduha-Musange-Mbazi-Cyanika warangiritse bikabije, wuzuyemo ibinogo n’amabuye ku buryo utapfa kubona imodoka iwugendamo usibye za moto zonyine nazo zica abagenzi akayabo.
Abaturage batuye muri ibi bice bavuga ko ibi bibagiraho ingaruka cyane. Kuko nk’uri muri Centre y’ahitwa Manwari ajya Kaduha, imvura iguye yahita asubira aho yaturutse Nyamagabe. Bavuga ko iyo bahagenda bagenda biceka ku buryo abaye ari umurwayi uhagenda byamugiraho ingaruka.
Bavuga ko guhaguruka muri Centre ya Kaduha iri mu Karere ka Nyamagabe ujya mu Mujyi wa Nyamgabe nta modoka wabona ikujyanayo.
Umuturage witwa Lameki Nsenabanga abisobanura muri aya magambo: “Guhaguruka hano ujya Kaduha nta modoka ijyayo, uburyo bwo kugenda bushoboka ni moto, kandi kuva hano ujya mu Mujyi wa Nyamagabe ni ibihumbi 7 yakugarura bikaba ibindi 7 yose hamwe akaba ibihumbi 14. Cyangwa se ugafata imodoka hano ijya Ruhango muri Kirengere ukaba watega usubira muri Huye, ukava Huye ujya Nyamagabe. Ntabwo wakoroherwa n’urwo rugendo ni amasaha menshi.”
Hari kandi ikiraro kiri Mu murenge wa Mbazi ahazwi nko mu Manwari cyacitse kandi kibahuza n’Umurenge wa Musange muri Nyamagabe na Nyagisozi yo muri Nyanza.
Abahatuye bavuga ko byishe ubuhahirane bikongerwa imbaraga n’umuhanda wangiritse.
Gusa, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe Habimana Thadee avuga ko harimo gushakwa igisubizo cy’iki kiraro cyacitse.
Ubwo yasuraga Akarere ka Nyamagabe mu myaka ibiri ishize Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko Umuhora wa Kaduha-Gitwe udakwiye gusigara inyuma.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice asobanura uburyo iki gice cyugarijwe n’ubukene.
Ni igice cyagaragaramo ubukene bukabije kurusha ahandi mu ntara y’Amajyepfo, bari bafite ubukene buri hejuru ya 50% mu gihe twari kuri 38-32% hari inyigo z’imishinga zakozwe zo kuzamjura kariya gace zigamije iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko hari inyigo z’imishinga igomba kuzamura uyu muhora wa Kaduha, ni inyigo zishingiye ku guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kurengera ibidukikije no gukora imihanda. Inyigo zimwe zararangiye izindi ziracyakorwa.
Umuhora wa Kaduha-Gitwe ugizwe n’imihanda 2 inyura muri centre ya Masizi, uyu muhanda ugahuza Ruhango, Nyamagabe n’agace gato ka Nyanza. Ubu harimo gukorwa inyigo yo gukora uyu muhanda.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko inyigo izarangira mu kwezi kwa 11 k’uyu mwaka. Ni umuhanda uzaturuka Kirengeri mu Karere ka Ruhango ugakomeza Buhanda, Kaduha ukagera Musebeya muri Nyamagabe. Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kandi ivuga ko ingengo y’imari yo gukora uyu muhanda uzaba ufite ibirometero 72.7 izaturuka mu bafatanyabikorwa batandukanye.
Ni mu gihe hashize imyaka 3 inyigo yo gukora umuhanda Nyamagabe unyura Cyanika na Masizi ukagera Karongi irangiye nk’uko Minisiteri y’ibikorwa remezo ibitangaza. Inyigo igaragaza ko uyu muhanda ufite uburebure bwa kirometero 97 igice cy’uyu muhanda giherereye mu Karere ka Nyamagabe kigizwe n’ibirometero 36 uzatwara ingengo y’imari ingana na Miliyari 67.
Iyi Minisiteri ivuga ko mu kwezi kwa 12 hari ibigomba kuzakorwa mu buryo bwihutirwa kugira ngo umuhanda utangire kuba Nyabagendwa mu gihe hazaba hategerejwe ikorwa ry’umuhanda nyirizina.