Imibiri isaga ibihumbi 13 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yari ishyinguye mu mva zitandukanye igomba kwimurirwa mu nzibutso z’Uturere, mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside.
Ni ibyatangajwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice aho yari mu Karere ka Kamonyi mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro, imibiri 362 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bimuwe mu mva za Bitsibo, Nyarutovu na Kabindi aho yari ishyinguye mu buryo butameze neza.
Guverineri Kayitesi avuga ko mu Ntara yose y’Amajyepfo, imibiri igomba kwimurwa ari ibihumbi 13 iri mu mva 39 n’inzibutso zirindwi.
Agira ati, “Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka ya buri munsi, ni yo mpamvu twashyinguye muri uku kwezi kwa Mutarama, kuko ubundi twajyaga tubikora muri Mata, byose biterwa n’uko abagize imiryango yarokotse babyumva.”
Imibiri yimuriwe mu Rwibutso rw’Akarere rwa Kamonyi ni iyari ishyinguye mu mva z’ahahoze ari Komini Runda, Taba, Kayenzi, Rutobwe, Nyabikenke na Nyamabuye.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi Benedata Zacharie, avuga ko mu rwego rwo gukomeza guha agaciro abashyinguye mu Rwibutso rwa Kamonyi, bagiye no kuvugurura amasanduku ashaje yashyinguwemo kera kuko yatangiye kwangirika.
Agira ati, “Hari amasanduku ya kera twashyinguyemo ariko na yo tuzayavugurura. Tuzakomeza kubungabunga abacu ndetse n’amateka twanyuzemo kuko ari bwo buryo bwo kwishyura umwenda w’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Callixte Kanyamibwa wavuze mu izina ry’abashyinguye ababo mu Rwibutso rwa Kamonyi akaba avuka mu Bitsibo, avuga ko bakomeje gushishikariza abarokotse kwemera gushyingura mu nzibutso z’Uturere kuko ari ho hari umutekano usesuye kandi byoroshye kuza kuhibukira.
Hagati aho ariko, gahunda yo guhuza inzibutso ngo ntikuraho uburyo busanzwe bwo kwibuka ku nzego z’Imirenge, kuko ahimurwa imibiri hazashyirwa ibimenyetso by’amateka kandi hakajya hibukirwa.