Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Amavubi U20 yerekeje i Dar es Salaam muri CECAFA
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Amavubi U20 yerekeje i Dar es Salaam muri CECAFA

igire
igire Yanditswe October 4, 2024
Share
SHARE

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 yerekeje muri Tanzania aho yitabiriye amarushanwa ya CECAFA U20 ari na yo azatanga amakipe abiri azahagararira Akarere mu Gikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Ukwakira 2024, ni bwo aba basore bahagurutse i Kigali berekeza i Dar es Salaam, hari nyuma y’amasaha make Umutoza w’Amavubi U20, Eric Nshimiyimana, atangaje urutonde rw’abakinnyi 19 azifashisha muri iyi mikino.

Amavubi U-20 ari mu itsinda rya mbere ririmo ibihugu byo mu Karere bisanzwe bimenyerewe mu mikino y’abato nka Kenya, Tanzania iri mu rugo ndetse na Sudani yari yakiriye irushanwa nk’iri mu 2022, icyo gihe u Rwanda ntirwitabiriye.

U Rwanda ruzatangira rukina na Sudani tariki ya 8 Ukwakira, rukurikizeho Kenya tariki ya 10 Ukwakira mbere yo guhura na Tanzania tariki 13 uko kwezi, rukazasoreza kuri Djibouti tariki 15 Ukwakira 2024.

Iyi mikino izabera ku bibuga bitatu birimo Azam Complex, KMC Stadium na Major General Isamuhyo Stadium zihereye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

 

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire October 4, 2024 October 4, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?