Ambasaderi Festus Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Diakhar Faye, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.
Amb Festus yamushyikirije izo mpapuro mu muhango wabereye mu Ngoro ya Perezida, mu Murwa Mukuru Dakar, ejo hashize ku wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025.
Nyuma yo gutanga izo mpapuro, Amb Bizimana yagejeje kuri Perezida Diomaye Faye, ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, bushimangira ubushake n’umuhate w’u Rwanda mu kongerera imbaraga umubano mwiza mu bya Dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Yagaragaje ko ubufatanye bugenda bwiyongera hagati y’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye, ashimangira cyane cyane kuzamura umubano w’ubukungu binyuze mu kongera ubucuruzi, ishoramari, n’ubufatanye mu bucuruzi, by’umwihariko ku rwego rw’ Isoko Rusange rya Afurika, (AfCFTA).
Perezida Faye mu butumwa bwe, yahaye ikaze Amb Festus amwifuriza guhirwa mu nshingano ze, amwizeza ubufatanye bw’inzego za Leta za Repubulika ya Sénégal, anatanga intashyo kuri mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame.
Yashimye umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zinyuranye, amusaba kureba amahirwe ari mu bucuruzi, ubukungu n’ishoramari mu rwego rwo gushimangira ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Festus Bizimana akaba asimbuye Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga wari uyu mwanya kuva mu Ukuboza 2020.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza aho byagiye bisinyana amasezerano y’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yo mu 2004, ndetse mu 2016, hashyizweho Komisiyo Ihoraho ishinzwe kugenzura uwo mubano.
Mu 2017 ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubwikorezi ndetse Abakuru b’Ibihugu byombi
byombi bagiye bagenderana.

