Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Amb. Col (Rtd) Rutabana yasabye amahanga kutarebera ibibera muri RDC
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Amb. Col (Rtd) Rutabana yasabye amahanga kutarebera ibibera muri RDC

igire
igire Yanditswe April 12, 2025
Share
SHARE

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibutswe Abatutsi bishwe bakajugunywa mu nzuzi, bashyinguye mu rwibutso rwa Gholo muri Uganda, Ambasaderi Col (Rtd) Joseph Rutabana yasabye ko amahanga atakomeza kurebera kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazasubira.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col (Rtd) Joseph Rutabana, yabwiye abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ko niba amahanga akomeje kurebera amahano ari kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nta kabuza ibyabaye mu Rwanda bizisubiramo.

Yagize ati: “Biteye ubwoba kubona ingengabitekerezo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside ikomeje kwiyongera hano muri aka karere kandi Isi irebera, nyamara hari imvugo igira iti ntibizongere ukundi. Mwitegereze iyicwa ry’abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo bazira kuba Abatutsi kandi bikorwa bakabikora izuba riva, mu by’ukuri ni ibikorwa bibanzirizwa n’imvugo z’urwango,rero turasaba ngo hagire igikorwa kugira ngo amateka yabaye mu Rwanda  ntazisubiremo.”

Joseph umugande wa mbere warohoye iyo mibiri avuga ko yayibonye yagaragazaga uburyo bayirohoye imeze igaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe.

Yagize ati: “Mu 1994, twari abasore, twarohoye imibiri hano muri Vigitoriya ku ruhande rwa Gholo n’ahandi hatandukanye. Yari imibiri myinshi yazanwaga n’amazi, ariko mu by’ukuri imyonshi twayirohoraga yarangiritse cyane Pe! Twarayirohoraga tukayishyira mu mifuka hanyuma tukayishyingura.

Byari ibintu biteye ubwoba pekugirango ubyumve ku nyoko muntu ni ibintu bibabaje kuko wasangaga umwana n’umubyeyi barabahambiranyije, ubundi tukarohora abarenze umwe barabashinze ku biti harimo abana, harimo abantu bakuru kandi bari benshi. “

Mukayirere Triphine watanze ubuhamya ku rwibutso rwa Gholo yashimiye ingabo za RPF Inkotanyi zabahumurije, zikabagarurira icyizere cyo kubaho.

Ati: “Twaje kubona abaduhumuriza, batubwira   bati humura twaje, tukabasha kujya mu mashuri tukiga, tukongera kubona ubuzima, tukabona ko twongeye kubaho, ni Ubuyobozi bwiza bwabigizemo uruhare.”

Umuyobozi wungirije wa mbere w’Ishyirahamwe Humura Warakoze Victoria, Rutayisire Dieudonne yavuze ko urugendo bakora rusobanuye byinshi harimo gusubiza icyubahiro ababo baruhukiye muri ibi bice.

Ati: “Ni ukuruhura imitima yacu, ku buryo iyo ugeze hano  wumva ko uri kumwe n’ababyeyi bawe, uri kumwe n’inshuti zawe, uri kumwe n’abavandimwe bawe, tuba twaje kubasura. “

Ku ruhande rw’ubuyobozi muri Uganda, havuzwe ko amateka asangiwe n’u Rwanda na Uganda aha ibihugu byombi ububasha bwo kutarebera ikibi gikorerwa inyoko muntu.

Ati: “U Rwanda na Uganda twagiye duhura n’ibibazo bimwe bikomoka ku imiyoborere mibi y’ibihugu byacu. Ndashaka gushimira ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyize imbaraga mu guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitakongera kubaho ukundi haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika kuko kubura abantu basaga miliyioni, ntabwo ari ibintu byo kwakira ako kanya.

Ibihugu byombi twiteguye gufatanya mu ntambara iyo ari yo yose kugira ngo ibyo bihugu birengere uburenganzira bwabamburwa ubuzima ndetse n’abakurwa mu byabo.”

Urwibutso rwa Gholo ruherereye mu Karere ka Mpigi muri Uganda, rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isaga 5000.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col (Rtd) Joseph Rutabana, yabwiye abahagarariye ibihugu byabo ko bidakwiye gukomeza kurebera ibibera muri RDC

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire April 12, 2025 April 12, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?