Ambasaderi Emmanuel Bugingo uherutse guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Zambia, yatanze impapuro zimwemerera gutangira izo nshingano.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, nibwo Amb Bugingo yakiriwe na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Amb Bugingo yavuze ko gutanga izi mpapuro ari amahirwe yo gutangira inshingano ze zo kwagura umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Zambia.
Yabwiye Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ko yamuzaniye indamukanyo za mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Amb Bugingo yagize ati “Niteguye guharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano asanzweho hagati y’ibihugu byacu mu nzego zitandukanye arimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari n’izindi nzego.”
U Rwanda na Zambia bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse ugaragarira mu rugendo Perezida Kagame yagiriye mu Mujyi w’ubukerarugendo wa Livingstone, tariki 5 Mata 2022, aho yagaragaje imbamutima z’uko yakiriwe na mugenzi we.
Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yasuye ibikorwa bitandukanye muri Zambia, birimo icyanya cya ‘Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris’, cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone.
U Rwanda na Zambia bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse n’amasezerano hagati y’abikorera ku mpande zombi.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, ayo mu rwego rw’ubuzima, guteza imbere ishoramari hagati y’Ikigo gishinzwe iterambere muri Zambiya (ZDA) n’Ikigo gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB); ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, mu bijyanye n’uburobyi no guteza imbere ubworozi n’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.
Umubano mwiza kandi washimangiwe n’urugendo rw’Umukuru w’igihugu cya Zambia, Hakainde Hichilema, aho mu kwezi kwa Kamena 2023 yagiriye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda, rwari rugamije gushimangira umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Icyo gihe Perezida Hichilema ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda, bitabiriye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga mu rwego rw’imari n’amabanki, Inclusive FinTech Forum 2023, yaberaga i Kigali.
Abakuru b’Ibihugu byombi ubwo bahuriraga mu nama isanzwe ya 37 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia, bongeye kuganira ku ngamba zo guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.