Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe, yasezeye kuri Eric William Kneedler, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda ucyuye igihe.

Eric William Kneedler yari amaze imyaka irenga ibiri muri izo nshingano kuko yabaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda kuva tariki ya 18 Ukwakira 2023.
Icyo gihe, yari yahawe inshingano na Perezida Joe Biden muri Kanama 2022, yemezwa na Sena muri Nyakanga 2023.
Mu gihe yari amaze mu Rwanda, Ambasaderi Kneedler yibanze cyane ku bikorwa bitandukanye birimo gukomeza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, gushyigikira imishinga y’iterambere (ubuhinzi, uburezi, ubucuruzi), guteza imbere ibiganiro bya politiki n’ubukungu bifite intego yo kunganira abaturage b’impande zombi.

Uyu mu diploamate ari mu ba diplomates 29 baherutse guhamagazwa na Perezida Donald Trump.
Eric asize umubano w’u Rwanda na Amerika iyobowe na Trump uhagaze neza. N’ubwo u Rwanda rwagezweho n’ingaruka z’ihagarikwa ry’imishinga iterwa inkunga na USAID, mu buryo bw’umwihariko rwakomeje gukorana neza na Amerika imishinga izazana impinduka zikomeye mu Rwanda no mu karere.
Amasezerano ya Washington u Rwanda rwasinyanye na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) na Amerika ari na yo muhuza, yitezeho kuzana inyungu zikomeye mu bukungu, ndetse no kuzana amahoro arambye mu karere.

Mu minsi yashize kandi, amakuru yagaragaje ko ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo mu Rwanda akorwamo ibikoresho bya gisirikare bwazamutse kuva aho u Rwanda ruboneye isoko ry’igisirikare cya Amerika mu myaka ishize.

