Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Ambasaderi w’u Bufaransa yasuye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye.
Ni uruzinduko Ambasaderi w’u Bufaransa Antoine Anfré, yagiriye ku cyicaro cya Polisi giherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023.
Mu butumwa bugufi bwa Polisi y’Igihugu buri ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), ntibugaragaza ingingo zaganiriweho n’impande zombi.
Bugira buti: “Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yasuye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ku cyicaro gikuru cya Polisi, Kacyiru”.
Polisi y’u Rwanda mu mibanire mpuzamahanga
U Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu byo ku Isi gushakira umutekano umugabane w’Afurika.
Umusanzu warwo ruwutanga rubinyujije mu miryango mpuzamahanga rubereye umunyamuryango.
Muri yo, harimo uwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol). Interpol ifite amashami ku migabane yose y’Isi. Polisi y’u Rwanda ikaba ari umunyamuryango wa Interpol ku mugabane w’Afurika (Afripol).
Polisi y’u Rwanda ni umunyamuryango w’andi mahuriro ya Polisi zo mu bihugu birimo ibyo mu Karere ruherereyemo ndetse no ku Isi muri rusange.
Ayo mahuriro arimo irihuza abayobozi bakuru ba Polisi zo ku mugabane w’Afurika (IAPC), irihuza inzego z’umutekano ku mugabane w’Afurika rigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana (KICD).
Polisi y’u Rwanda ni umunyamuryango w’Ishami rya Polisi Mpuzamahanga mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’ihembe ry’Afurika (EAPCO) ndetse ko ifite abayihagarariye ku cyicaro gikuru cyawo kiri i Nairobi mu gihugu cya Kenya.
Polisi y’u Rwanda ihagarariwe kandi ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye kiri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.