Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje agiye gukura igihugu cye mu Miryango Mpuzamahanga n’iy’Umuryango w’Abibumbye(Loni) 66, irimo ikora gahunda zo kurwanya imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga amahoro na demokarasi n’iyindi.
Inyandiko ya Trump yashyizwe ahagaragara n’Ibiro bye, White House ku mugoroba wa ku wa 07 Mutarama 2026, yagaragaje ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma iyo miryango agasanga inyuranyije n’inyungu za Amerika.
Trump yongeyeho ko izi mpinduka zizatuma Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagarika burundu uruhare rwazo muri iyo miryango n’inkunga zose zayigeneraga.
Urutonde rwatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Amerika, (White House) rwagaragaje Amerika igiye kuva mu miryango 35 n’indi 31 ya Loni irimo; Ishami ryayo rishinzwe amasezerano y’imihindagurikire y’ibihe, (UN Framework Convention on Climate Change-UNFCCC), Ikigega gishinzwe Demokarasi (UN Democracy Fund), Ishami rya Loni rishinzwe iterambere ry’abaturage ,(UNFPA), Ishami rya Loni rishinzwe abagore (UN Women), n’indi.
Kuva Trump yatangira manda ye ya kabiri muri Mutarama umwaka ushize, yakuye Amerika mu miryango itandukanye ndetse ahagarika n’ibigo byayo byatangaga inkunga mu bihugu by’amahanga.
Kuva icyo gihe yikuye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, (WHO), yikura mu masezerano ya Paris y’ihindagurika ry’ibihe, no mu Kanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu.
Trump kandi yari yaravuye muri iyo miryango itatu no muri manda ye ya mbere, ariko Amerika iza kuyisubiramo ku butegetsi bwa Joe Biden. Bitegenyijwe ko kuwa 22 Mutarama 2026, Amerika izava muri WHO bidasubirwaho.
Hagati ya 2024 na 2025, Amerika yatanze miliyoni 261 z’amadolari yo gushyigikira WHO, bingana na hafi 18% by’ingengo y’imari uwo muryango ukoresha mu guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga ku bibazo bikomeye byugarije ubuzima, birimo; igituntu, indwara z’ibyorezo n’izindi.


