Amerika: Ingendo z’indege zirenga 5,000 zahagaritswe

igire

Umuyaga ukomeye wibasiye inkombe z’iburasirazuba bwa Amerika kuri uyu wa Mbere, uzana urubura rwinshi rwaciye agahigo mu mateka, bituma ubuzima bwa miliyoni z’abantu buhungabana ndetse ibihumbi by’ingendo z’indege bihagarikwa.

Mu bice bimwe bya Rhode Island na Massachusetts, haguye urubura rungana hafi na santimetero 94, mu gihe muri Central Park ya New York City haguye urubura rurenga santimetero 48, nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (National Weather Service).

Ikigo cya leta ya New York gishinzwe umutekano cyaburiye abaturage ko ingendo ziri hafi yo kudashoboka na gato muri iyo leta.

Inzu n’ibigo by’ubucuruzi birenga 600,000 ku nkombe z’iburasirazuba byabuze amashanyarazi, aho New Jersey na Massachusetts ari zo zagizweho ingaruka zikomeye kurusha izindi.

Impanuro zo kwirinda inkubi y’urubura (winter storm warnings) zageze henshi kuva muri North Carolina kugera mu majyaruguru ya Maine, ndetse no mu bice bimwe byo mu burasirazuba bwa Canada.

Urubura rwari ruteganyijwe gukomeza kugwa umunsi wose wo ku wa mbere, nk’uko byatangajwe na National Weather Service, aho mu bice bimwe biri hafi y’inkombe zo mu majyaruguru y’iburasirazuba hateganyijwe kugera

kuri santimetero 61 z’urubura bitarenze kuri uyu wa Kabiri mu gitondo.

Rhode Island, ari na yo leta ntoya kurusha izindi muri Amerika, isa n’iyakiriye urubura rwinshi kurusha izindi muri iyi nkubi y’umuyaga yuzuyemo urubura rudasanzwe.

Nk’uko itangazamakuru ryaho ribivuga, iyi yabaye inkubi y’urubura mbi kurusha izindi zose zigeze kwibasira iyo leta

Share This Article