Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Amerika: Perezida Biden yemereye Ukraine kurashisha u Burusiya misile ziremereye
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Amerika: Perezida Biden yemereye Ukraine kurashisha u Burusiya misile ziremereye

igire
igire Yanditswe November 18, 2024
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yahaye Ukraine ibisasu bya misile bya ‘ATACMS’ birasa kure ihita inayiha uburenganzira bwo kurasa ku butaka bw’u Burusiya ibikoresheje.

Ikinyamakuru CBS News cyatangaje ko Perezida Biden yavuze ko iyi ngingo ari impinduka ikomeye muri politike y’Amerika.

Yemeye ko Ukraine yihimura nyuma yuko u Burusiya buteye muri Ukraine misile 120 zirimo iza Balistiques, Hypersoniques na Aeroballistique.

Hari hashize igihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, asaba ko amategeko abuza gukoresha misile za ATACMS akurwaho kugira ngo iki gihugu gishobore kuzikoresha mu kurasa kure y’imbibi zacyo.

Ejo ku Cyumweru Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko kuba Amerika yemeye ko ATACMS zikoreshwa atari ibyo gutangazwa ahubwo zo ubwazo zizivugira.

U Burusiya bufata gukoresha izi misile nko kurenga umurongo utukura ndetse Perezida Vladimir Putin, yaburiye mbere ibihugu by’Iburengerazuba kwirinda iki gikorwa, avuga ko bizagaragaza uruhare rutaziguye rw’umuryango wo gutabarana wa NATO mu ntambara ibahuje na Ukraine.

Nubwo Perezida Putin yari yaratangaje mbere ko ari amakosa akomeye kugeza ubu byatangiye guteza impaka mu bandi banyapolitike mu Burusiya bagaragaza ko ari ingingo ije guhindura isura y’intambara.

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire November 18, 2024 November 18, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?