Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama yakiriye
indahiro y’abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta baheruka kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’iy’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba Leta icyenda ni bo barahiye, muri bo hakaba harimo batatu bashya bonyine. Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba hatari abagarutse muri Guverinoma nshya bitavuze ko birukanwe.
Ati: “Gukorera ku rwego nk’uru rwa ba Minisitiri, rimwe na rimwe ibiba byabaye hakaba abatagaruka muri Guverinoma ntabwo ari ukwirukanwa. Iyo ari ukwirukanwa na byo birakorwa kuko hari abo umuntu yirukana baba bakoze amakosa bigatuma birukanwa. Ibi nabyita guhindurirwa imirimo. Abatagarutse muri Guverinoma bahinduriwe imirimo, ubwo igihe nikigera iyo mirimo izagaragara.”
Perezida Paul Kagame mu mpanuro yahaye abaminisitiri bashya, yabasabye kwisuzuma bakamenya ibyo batakoze neza muri manda ishize kugira ngo babikosore; ibyagenze neza bakabyongera.