APR BBC yabonye intsinzi ya kabiri yikurikiranya mu Itsinda rya Nile Conference rya Basketaball Africa League, nyuma yo kunyagira MBB yo muri Afurika y’Epfo amanota 103-81, mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2025 muri BK Arena yari yuzuye abafana.
Ikipe y’ingabo yatangiye umukino neza ibifashijwemo na Aliou Diarra Chasson Randle na Youssoupha Ndoye batsindaga amanota menshi.
Mu minota itatu ya nyuma MBB yinjiye mu mukino itangira gutsinda amanota nka Robinson Odoch na Pieter Prinslo watsindaga amanota atatu menshi.
Agace ka mbere karangiye MBB iyoboye umukino n’amanota 26 kuri 23 ya APR BBC.
APR BBC yagarukanye imbaraga mu gace ka kabiri itangira kugabanya ikinyuranyo Noel Obbadiah na Axel Mpoyo watsindaga amanota atatu gusa.
Ku rundi ruhande MBB na yo yakomeje gutsinda ibifashijwemo na Pieter Prinslo watsindaga amanota atatu menshi na Joven Mboring.
Igice cya mbere cyarangiye MBB iyoboye umukino n’amanota 47 Kuri 45 ya APR BBC.
Ikipe y’ingabo yagarukanye imbaraga nyinshi mu gace ka gatatu yongera amanota ibifashijwemo na Youssoupha Ndoye, Robeyns Williams Chasson Randle na Alioun Diarra batsindaga cyane bashyiramo ikinyuranyo cy’amanota 14.
Aka gace karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 73 Kuri 59 ya MBBC.
Mu gace ka nyuma, APR BBC yakomeje kongera ikinyuranyo cy’amanota abakinnyi Alioun Diarra, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Youssoupha Ndoye wagize umukino mwiza batsinda cyane.
Umukino warangiye APR BBC inyagiye MBB amanota 103-81, yuzuza itsinzi ya kabiri yikurikiranya mu itsinda Nile Conference, yiyongerera icyizere cyo gukina imikino ya nyuma ya ’Finales’.
Umunya-Senegal Youssoupha Ndoye wa APR BBC ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino nyuma gutsinda amanota 25, ahoyakurikiwe na mugenzi we bakinana Aliou Diarra watsinze amanota 22.
Undi mukino wo muri itsinda wabaye uyu munsi, Al Ahly Tripoli yo muri Libya yabonye intsinzi ya kabiri mu Itsinda rya Nile Conference rya BAL 2025 nyuma yo gutsinda Nairobi City Thunder yo muri Kenya amanota 115-87.
Al Ahly Tripoli yabaye ikipe ya mbere mu mateka ya BAL itsinze amanota menshi mu mukino umwe.
Jean Jacques Boissy ukinira Al Ahly Tripoli yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka ya BAL watsinze amanota 30 mu mukino umwe.
Amakipe abiri ya mbere ni yo azabona itike y’imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 14 Kamena 2025.
Kugeza ubu amakipe yamaze kubona itike ni Al Ittihad (Egypt), Rivers Hoopers (Nigeria), US Monastir (Tunisia), Petro de Luanda (Angola) na Kriol Star (Cap-Vert).
Umunsi wa gatatu w’iri tsinda rya Nile Conference uzakinwa ku wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2025.
Nairobi City Thunder izakina MBB saa 16:00;
APR BBC izakina na Al Ahly Tripoli saa 19:00.











