Umuyobozi w’Urwego rw’Uburezi bw’Ibanza, REB, Dr. Nelson Mbarushimana yavuze ko gahunda zashyizweho na leta mu kwita ku mibereho y’abarimu, zituma benshi mu bari baravuye muri uyu mwuga bifuza kuwugarukamo.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ubwo yari mu kiganiro ‘Kubaza Bitera Kumenya’ cya Radio Rwanda. Ni ikiganiro cyagarutse ku bimaze gukorwa mu kubaka no guteza imbere urwego rw’uburezi mu myaka 30 ishize.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburezi ni rumwe mu nzego zari zikeneye kwitabwaho hakubakwa uburezi n’uburere bw’abana b’u Rwanda ari nako hitabwa ku ireme ry’ibyo bigishwa ndetse n’imibereho myiza y’abarimu batanga ubwo burezi.
Byose byari bigamije kugira ngo abarimu bakunde umwuga wabo, bityo n’ireme ry’ibyo batanga ribashe kuzamuka umunsi ku munsi.
Dr Mbarushimana yavuze ko abarimu basigaye bakunda kwigisha ari nabyo bituma babasha gutuma n’imyigire y’abo bigisha igenda neza, bityo abava mu ishuri bakaba bagabanuka.
Yagize ati “Abarimu basigaye bakunze n’uyu murimo wo kwigisha aho usanga hari gahunda zikorwa buri munsi, kubarura abanyeshuri baje, abayobozi b’amashuri batwoherereza raporo.”
Yakomeje agira ati “Kubera ko tuba twifuza ko uko umwana atangiye igihembwe, ariko anakirangiza. Izo raporo turazibona kandi n’iyo hagize umwana umara icyumweru ataza ku ishuri, tuvugana n’ababyeyi bityo akaba yagaruka mu ishuri.”
Dr Mbarushimana yavuze ko muri byinshi leta y’u Rwanda yakoze kugira ngo abarimu bakomeze kwishimira akazi k’ubwarimu harimo kuzamura imishahara n’ibindi.
Ubusanzwe leta yari yarashyizeho inyongera ya 10% by’umushahara wa mwarimu buri mwaka ariko mu 2022, yafashe icyemezo cyo kuwongera mu buryo bugaragara.
Kuri ubu umwarimu utangiye akazi afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), ahembwa 108.488 Frw, avuye kuri 57.639 Frw. Uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza A0 yavuye ku 176.189 Frw , agera kuri 246.384 Frw.
Ibindi byakozwe harimo gushyiraho Koperative Umwarimu Sacco, aho kuri ubu mwarimu ashobora kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.
Dr Mbarushimana ati “Ku buryo ubu ngubu dusigaye tubona abantu benshi bifuza gusubira muri aka kazi ko kwigisha. Nk’umwaka ushize, hari ababisabaga benshi banditse bashaka gusubira mu mwuga wo kwigisha.”
“Bivuze ko ubu ngubu abanyeshuri bari kubona abarimu babishaka, babafasha kuguma no mu ishuri.”
Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho Sitati y’abarimu, amahugurwa bahabwa umunsi ku munsi ndetse bakaba barashyiriweho uburyo bwo gufasha abarimu mu kuzamuka mu nzego.
Abarimu kandi bashyiriweho uburyo bwo kongera ubumenyi aho ababa batarize kaminuza bafashwa kwiga bishyurirwa na leta mu gihe abayirangije nabo bafashwa gukomeza mu bindi byiciro.