JPMorgan Chase & Co, ikigo cy’imari gikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), cyemereye u Rwanda miliyoni 200 z’amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 280 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza.
Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 7 Kamena, ni bwo Abadepite bemeje amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ishami rya JPMorgan Chase ry’i London mu Bwongereza.
JPMorgan Chase ni ikigo cy’imari gifite icyicaro Gikuru i New York, kikaba gitanga serivisi za banki zagutse kurusha izindi muri Amerika no ku Isi yose harebwe ku gaciro kacyo ku Isoko ry’imari n’imigabane.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta Richard Tusabe, yavuze ko zimwe mu ngamba za Leta z’igihe kirambye ni ugushaka ubushobozi bushyigikira ibikorwa byo kubaka ubudahangarwa ku ihindagurika ry’ibihe.
Ni muri urwo rwego u Rwanda rwasabye inkunga yo mu buryo bw’inguzanyo y’igihe kirekire muti banki ya JPMorgan Chase umwishingizi akaba ari Ikigega Nyafurika cy’Iterambere (ADF).
Iyo nguzanyo irimo miliyoni 180 z’Amayero zihingiwe na ADF mu gihe izindi miliyoni 20 zisigaye zitishingiwe na yo. Inguzanyo yishingiwe izishyurwa mu gihe cy’imyaka 10 izabarwa nyuma y’imyaka itanu isonewe, ku nyungu ya 1.3% buri mwaka.
Iyo nyungu iziyongeraho n’inyungu isabwa na banki z’I Burayi mu gihe cy’amezi atandatu.
Yongeyeho ko miliyoni 20 z’Amayero zitishingiwe zizishyurwa mu gihe cy’imyaka itatu ku nyungu ya 5.25 ku mwaka hakiyongeraho n’indi nyungu zisabwa na banki z’i Burayi mu gihe cy’amezi atandatu.
Tusabe yabwiye Abadepite ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo burambye burambye bwo gushora imari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije bigira uruhare mu cyerekezo cy’Igihugu cyo kubaka ubukungu bushobora kwihanganira imihindagurikire y’ibihe bitarenze mu mwaka wa 2050.
Iyi nguzanyo yatswe mu gushyigikira gahunda y’igihugu yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kwimakaza ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Ati: “Imishinga yujuje ibisabwa izaterwa inkunga izaba irimo ibikorwa bijyanye no kwimakaza ibidukikije ndetse n’ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kandi izagira uruhare rufatika mu kugera ku bukungu buzira ibyuka bihumanya.”
Iyo mishinga izaterwa inkunga kandi initezweho kugira uruhare mu kunoza imirire no kwimakaza umutekano w’ibiribwa, kunoza imibereho y’abaturage n’ibindi.
J.P. Morgan ishyirwa mu cyiciro cy’amanota cya A+ n’Ikigo ‘Better Business Bureau’, gishimangira ko ari ikigo cyizewe kandi gitanga serivisi zizira amakemwa.
J.P. Morgan & Co. yashinzwe n’Umunyemari akaba n’impuguke mu by’amabanki John Pierpont Morgan Sr. mu mwaka wa 1871 aho yatangiye gitanga serivisi z’ubucuruzi, ishoramari ndetse n’iza banki zigenga.
Mu mwaka wa 2000 ni bwo iki kigo cyahujwe n’ikindi cyitwa Chase Manhattan Company kibyara JPMorgan Chase & Co., ari na cyo cyakomeje kwagura serivisi zacyo ku rwego mpuzamahanga kugeza n’uyu munsi cyatangiye kurambagiza amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.
Icyo kigo gikora igenamigambi ry’ubutunzi n’ubujyanama mu rwego rw’imari, ishoramari, serivisi zo kuguriza ibigo bikeneye inguzanyo ndetse n’izindi zose zitangwa na banki.
Nanone kandi gifatanya n’abashoramari kwagura ibikorwa byabo, mu rwego rw’ubuzima, uburezi, ubucuruzi n’izindi.
Gifite umutungo rusange usaga tiriyali 3.67 z’amadolari y’Amerika, bikagishyira ku mwanya wa 5 w’ibigo by’amabanki bikomeye kandi bikize ku Isi. Iyo hagendewe ku mafaranga cyinjiza, icyo kigo kiza ku mwanya wa 24 ku rutonde rw’ibigo 500 bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Mu bindi kigaragazamo ubunyamwuga, gikora ubushakashatsi bwizewe mu ruhando mpuzamahanga mu birebana n’amasoko y’imari n’imigabane, ubukungu, Politiki ndetse n’icungamari ry’umuntu ku giti cye.
Ni ikigo kandi gikunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha n’ubugiraneza, bijyanye n’intego nyamukuru yo gukura mu bukene n’ubwigunge abaturage bari mu bice bitandukanye, binyuze mu gufasha abakoresha, abakiliya n’imiryango baturukamo kubaka imibereho myiza irambye aho buri wese abona amahirwe.