Perezida wa Repubulika arasaba Abanyarwanda guhaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo, byaba na ngombwa bagapfa baburwanira aho gupfa nk’isazi yicwa ihagaze.

Perezida Kagame avuga ko gupfa urwanira uburenganzira bwawe, ari byiza kugira ngo bakwice baguhitiyemo urupfu, kandi ko kurwanira uburenganzira ahanini habamo amahirwe yo gutsinda ukurenganya.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriyeumuhango wo gutangiza gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yavuze ko atazemera kongera gupfa atarwana nk’uko byagenze ku Batutsi benshi bishwe muri Jenoside, kandi ko abifuza kwica Abanyarwanda muri ubwo buryo, badateze kuzatsinda.
Atangira ijambo, Perezida Kagame yavuze ku muntu wigeze kumubaza, uko ahuza imibereho y’ibihe by’umwijima bya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibibazo bikomeye u Rwanda ruri kunyuramo uyu munsi, ariko Perezida Kagame we akabihuza n’Abanyarwanda muri rusange.
Yamusubije ko ibyo byose uko ari bibiri ibyahise n’ibiri kuba, biva inda imwe kandi ko Abanyarwanda bagomba guhangana nabyo kuko byose bishingiye ku mateka mabi yaranze Igihugu kandi ko ntaho abantu babihungira.
Agira ati, “Namusubije ko bishoboka ko byose byaguhitana, cyangwa ugahaguruka ukarwana, kuko nk’uko byavuzwe mu buhamya, mu myaka 30 ishize ntabwo bizongera kubaho, kandi ko bizwi neza ko abadushyize mu mwijima, batazongera kubishobora ukundi”.
Yongeraho ati, “Ntabwo bizongera kubaho kuko hari abantu biteguye guhaguruka bakarwana, ntabwo ari uko hari abantu bakeya bifuza ko iki Gihugu kizimangana, ahubwo se ni gute abantu babyemera aho kugira ngo bahaguruke barwane?. Nibyo harimo ingaruka zo kuba warwana ugapfa, ariko ntabwo wahitamo ko bagusanga bakakwica nk’isazi, aho guhitamo guhagarara ukarwana ngo urokoke ubeho ubuzima wifuza, aho kwemera guhitamo amahirwe yo kubaho nk’uwagiriwe ubuntu, kubera iki se”?
Perezida Kagame avuga ko hari n’abaza bamubwira iby’uko atera ubwoba akavuga ukuri kwinshi, ko bazamwica, nawe akabasubiza ko niba bazamwica, mbere na mbere bivuze ko ari abicanyi.
Aha ariko avuga ko kwemera ukarebera akarengane u Rwanda rugirirwa ukicecekera, nta rupfu rwaba rurenze urwo.
Agira ati, “Kuki Abanyarwanda mwumva ko mutapfa murwana, aho gupfa muhagaze, ibyo ndanabibwira abandi banyafurika bicwa nk’isazi bakemera, njyewe ntabwo ari uko bimeze, nzarwana, nintsinda ntsinde, nintsindwa ntsindwe, ariko hari amahirwe ko guhaguruka ukarwana bizatuma ubaho, kandi ukabaho ubuzima wifuza, nk’ubwo n’abandi bifuza”.
Avuga ko kuba u Rwanda ari Ruto, ntaho bihuriye n’ubuhangange bwarwo mu kwihagararaho, ahubwo ko Abanyarwanda bakwiye kubaho, kandi mu buzima bwiza bifuza.
Agira ati, “Nzahora mbwira abo batugirira nabi bose nti “muragahera!” Mufite ibibazo byanyu, namwe nimugende mubikemure. Twebwe Abanyarwanda ntabwo dufite ubwoba bw’ibyo batuvugaho n’ibyo batubwira, nta bwoba binteye, ikindaje ishinga, ni ukubaho nk’Abanyarwanda, bashaka kubaho. N’Abanyafurika mwese nimwange izo mvugo zibambura agaciro kanyu zivuga ko muzababo uko babishaka, mbega ukuntu bibabaje, wapi nimuhaguruke murwane nta kundi”.