Abaturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, baravuga imyato gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane yabatinyuye kugaragaza aho ibibazo biri.
Urwego rw’Umuvunyi rwasuye abaturage bo muri utwo Turere guhera ku wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024. Abaturage bagaragaje uburyo iyo gahunda yabafashije bakarenganurwa mu bibazo bari barabuze aho bahera.
Umwe muri bo ni Harerimana Donath wo mu Murenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi, wabonye amafaranga ibihumbi 200 yari aberewemo n’uwo avuga ko ari rwiyemezamirimo witwa Mugiraneza Gustave, mu gihe cy’imyaka ine yose.
Yagaragaje uburyo icyo kibazo cyamusiragije mu nzego zitandukanye, cyakemuwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu maguro mashya atahana amafaranga ye.
Ati: “Namenye ko Umuvunyi aza hano, nzana ikibazo cyanjye. Abo nakigejejeho bose ntacyo bari baramfashije ariko Umuvunyi yamuhamagaye kuri telefoni imbere y’abaturage amusaba kunyishyura, ahita ayohereza ndayabikuza ngaya ndayafite. Sinabona uko nshimira Urwego rw’Umuvunyi ku byo rukora, ndanezerewe cyane iyi gahunda yo kwakira ibibazo by’abaturage izahoreho.”
Iki gikorwa cyakorewe imbere y’Inteko y’Abaturage kimwe n’ibindi bisa na byo biri guhita bikemurirwa aho byakoze ku mitima y’abaturage bitabiriye iyi gahunda.
Si ibyo gusa kuko nko mu Murenge wa Bugarama hakiriwe ibibazo by’akarengane biri hagati ya 60 na 90 byiganjemo ibijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka, amakimbirane yo mu miryango, ubushoreke n’ingurane.
Mu murenge wa Butare ho hagaragara ibibazo byiganjemo iby’abubatse amashuri ntibishyurwe, aho Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasabye inzego zibishinzwe kubishyura mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Madamu Nirere Madeleine yavuze ko iyi gahunda yo kurwanya ruswa n’akarengane mu turere twa Rusizi na Nyamasheke itagamije gukemura ibibazo by’abaturage gusa ahubwo inagambiriye kubigisha bagatinyuka kugaragaza ibibazo bya ruswa n’akarengane.
Ati: “Tugamije no kwigisha abaturage uko bakumira bakanarwanya ruswa no kudaceceka mu karengane, bakabigeza ku nzego zabashyiriweho. Ibibazo by’abaturage twakira, bimwe dusiga tubihaye umurongo ibindi tukabiha inzego bireba tukabasaba kubifataho umwanzuro mu gihe kitarenze ukwezi.”
Umuvunyi wungirije ushinzwe Kurwanya Ruswa HMukama Abbas, we avuga ko ibibazo by’abaturage bimara igihe bitarakemuka bitewe ahanini na bamwe mu bayobozi batuzuza neza inshingano bafite.
Yasabye abo bayobozi kubahiriza inshingano biyemeje bashyira umuturage ku isonga aho kumusonga, imvugo ikaba ingiro.
Muri iyi gahunda,Umuvunyi wungirije ushinzwe Kurwanya Akarengane Yankurije Odette, avuga ko kimwe mu byo asaba abaturage ari ukugira umuco w’uburyo bwashyizweho wo gukemura ibibazo by’amakimbirane hatisunzwe inkiko.
Gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane isanzwe ibera mu Turere twose tw’Igihugu.
Mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke iraoza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024, aho intumwa z’Urwego rw’Umuvunyi ziri mu mirenge itandukanye.
Iyi gahunda yitezweho kurushaho kwimakaza ubutabera buhamye kandi bwihuse binyuze mu guhura n’abaturage no kwakira ibibazo byabo bishamikiye kuri ruswa n’akarengane.