Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Basketball: REG y’abagore yageze muri 1/4 cy’Imikino Nyafurika
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu Rwanda

Basketball: REG y’abagore yageze muri 1/4 cy’Imikino Nyafurika

igire
igire Yanditswe December 12, 2024
Share
SHARE

REG WBBC yageze muri 1/4 cy’Imikino Nyafurika (Africa Women’s Basketball League) nyuma gutsinda Jeanne d’Arc de Dakar yo muri Sénégal amanota 65-52.

Uyu mukino wa nyuma wo ku itsinda C wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, i Dakar muri Senegal aho iyi mikino iri kubera.

Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi kuko bari bahanganiye umwanya wa kabiri utanga itike.

REG WBBC yatangiye umukino neza cyane itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Aminata Ly na Destiney Philoxy.

Agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 26 kuri 11 ya Jeanne d’Arc de Dakar.

Mu gace ka kabiri, Jeanne d’Arc yagarukanye imbaraga, itangiye kwinjira mu mukino, ibifashijwemo na Mbarka Diop yayitsindiraga cyane.

Aka gace yagatsinze ku manota 15 kuri 11, igice cya mbere kirangira REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 37 kuri 26 ya Jeanne d’Arc.

Mu gace ka gatatu, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yongeye gutsinda cyane ibifashijwemo na Kayla Pointer na Victoria Reynolds.

Ku rundi ruhande, Bata Judith na Ndeye Sokhna bageragezaga kugabanya ikinyuranyo ariko iyi kipe ikagorwa n’icyo yashyizwemo mu gace ka mbere.

Aka gace karangiye, REG WBBC  ikomeje kuyobora umukino n’amanota 54 kuri 42.

Mu gace ka nyuma, amakipe yagabanyije imbaraga ndetse n’umukino usubira hasi, ubona ko Jeanne d’Arc yamaze kwakira gutsindwa.

Umukino warangiye, REG WBBC itsinze Jeanne d’Arc amanota 65-52 ishimangira umwanya wa kabiri ari na ko ibona itike ya ¼.

REG WBBC yasanze APR WBBC na yo yageze muri ¼ nyuma yo kuba iya kabiri mu Itsinda rya kabiri.

Mu mikino ya ¼, REG WBBC izahura na ASVC Dakar, mu gihe APR WBBC yo izahura na Friend’s Basketball Association yo muri Côte d’Ivoire.

Indi mikino izahuza Al Ahly yo mu Misiri na CNSS yo muri RDC, Ferroviário de Maputo izahure na Jeanne d’Arc, iyi mikino yose izakinwa ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024.

You Might Also Like

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

Online Casino games

1Вин зеркало на данный момент диалоговый

Melbet: Бонусы, промокоды а еще действия абсолютно все, чего бог велел большой свет!

igire December 12, 2024 December 12, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?