Bazivamo na Ambasaderi wa EU mu Rwanda baganiriye ku bufatanye mu iterambere

igire

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango  RPF-Inkotanyi, Bazivamo Christophe, ku wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026 yahuye n’Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda Belen Calvo Uyarra, baganira ku bufatanye hagati y’impande zombi.

RPF-Inkotanyi yatangaje ko aba bayobozi bombi bishimiye umusaruro wavuye mu bufatanye hagati y’u RPF na EU mu rugendo rwo kubaka Igihugu no kugiteza imbere.

Banemeranyije ko hakenewe kongera imbaraga muri ubwo bufatanye kugira ngo burusheho kugera ku rwego rushimishije.

U Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bisanzwe bifitanye umubano umaze igihe kirekire, wibanda ku guteza imbere imiyoborere myiza ku rwego mpuzamahanga no gukorana mu bigo mpuzamahanga, gushyigikira gahunda y’iterambere rirambye ridaheza, ndetse no kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati y’impande zombi.

EU yatangiye gukorana n’u Rwanda mu myaka ya 1980, imikoranire ikaba yarashyizwe mu buryo bwa dipolomasi mu 1991. Kuva icyo gihe, EU n’u Rwanda bagiye bagirana ubufatanye mu bya politiki, ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere.

EU n’ibihugu bigize ‘Team Europe” byiyemeje gushora miliyoni zirenga 900 z’Amayero mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Global Gateway.

Iryo shoramari rikubiyemo iryashyizwe mu rwego rw’ubuzima, ibikoresho by’ibanze, ubuhinzi, kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, n’uburezi.

Hari n’inyongera ya miliyoni 40 z’Amayero, yashowe mu guteza imbere uruganda rukora inkingo n’imiti mu Rwanda binyuze mu bufatanye n’Ikigo BioNTech.

Muri gahunda y’imyaka irindwi (2021–2027), EU yemeye gutanga miliyoni 260 z’Amayero mu myaka ine yo gushyigikira ubuhinzi burambye, uburezi, n’iterambere ry’imijyi.

Ibi byiyongera ku bufasha bwatanzwe mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 no mu guteza imbere uruganda rw’inkingo mu Rwanda.

Share This Article