Ibigo bya Leta na Minisiteri bikodesha aho bikorera n’ibiri ahantu hatajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda, bigiye kubakirwa aho gukorera, ibi bikazafasha Igihugu kuzigama amafaranga agera kuri miliyari 14 Frw yabitangwagaho buri mwaka.
Iyi nyubako izashyirwa ku butaka bufite ubuso bwa metero kare zigera ku bihumbi 100 buturuka ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi kugera ku nyubako ikoreramo ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, Alphonse Rukaburandekwe, agaragaza ko uyu mushinga nurangira hazimukiramo ibigo bya leta na Minisiteri bigera kuri 45.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera, yasobanuye ko iyi nyubako izanafasha mu kunoza serivisi no kubungabunga ubuzima bw’abakozi ba Leta bakoreraga ahantu hatajyanye n’igihe.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko buri mwaka Leta yishyura miliyari 14 Frw yo gukodesha inyubako zikoreramo n’ibigo na minisiteri bidafite inyubako zabyo bwite zo gukoreramo. Biteganyijwe ko iyi nyubako igiye kubakwa izarangira mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2028-2029 ikazubakishwa amafaranga yatangwaga mu bukode.