Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB cyatangaje ko bitarenze Nyakanga 2025, serivisi zose nshya uko ari 14 zongewe ku kuvurizwa ku bwishingizi bwa Mituweli muri Mutarama 2025, zoizaba zishyurwa n’ubwo bwishingizi.
Umuyobozi w’Ishami rya Serivisi z’Ubwisungane mu kwivuza mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Dr Ina Kalisa, yavuze ko bitarenze Nyakanga 2025, serivisi 14 ziherutse gushyirwa kuri ubu bwishingizi zizaba zaratangiye kwishyurirwa.
Yagize ati: “Kugeza ubu, serivisi zirimo kuyungurura impyiko (Dialyse), gutanga inyunganirangingo n’insimburangingo (Prothèse) zatangiye kwishyurwa kuri mituweli.
Yagize ati: “Nubwo hemeje izo serivisi hari izo twatangiye kwishyura, kuyungurura amaraso (dialyse) turayishyura, gusimbuza impiko twatangiye kuyishyura hari abantu bagera kuri 40 cyangwa 45 basimburijwe impyiko. Izindi zizagenda ziyongeraho ku buryo mu kwa karindwi (Nyakanga) zose zizaba zajyiyemo.”
Ibi bigarutsweho kandi nyuma y’uko uwo wari umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Mutarama 2025.
Ni mu gihe kandi ku ya 6 Werurwe 2025, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2023 u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubuzima kugeza ubwo abarwayi 44 bari bamaze guhindurirwa impyiko bikorewe mu Rwanda.
Serivise 14 ziyongereye ku zindi zishyurwaga na Mituelle de Sante, ni imiti n’ubuvuzi bwa Kanseri, kuvura no kubaga indwara z’umutima, kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuyungurura no gusimbuza impyiko (dialyse), kuvura no kubaga uburwayi bw’igice cy’umugongo nk’urutirigongo, gutanga inyunganirangingo n’insimburangingo (prothese).
Kubaga Ivi no gusimbuza ivi, kubaga no gusimbuza umutwe w’igufwa ry’ukuguru, serivisi z’amaraso n’izindi zigendana nayo, gutanga inyunganiramirire ndetse hari n’indi miti yiyongereye ku rutonde rw’igiye kujya yishyurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza.