Abafite mu nshingano itangazamakuru barizeza abafatanyabikorwa n’abaturage muri rusange ko bitarenze impera z’uyu mwaka politike nshya igenga uru rwego izaba yemejwe.
Iki cyizere cyatanzwe n’abahagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu nama nyungurana bitekerezo kuri politike ivuguruye y’itangazamakuru yabereye i Kigali.
Politike y’itangazamakuru ikurikizwa ubu yagiyeho muri 2011, nyuma y’ imyaka 13, abafite aho bahurira n’uru rwego rw’ingenzi muri Demokarasi n’iterambere ry’umuturage bemeranya ko hari byinshi byahindutse bisaba ko iyi politike nayo ijyanishwa n’igihe.
Ni umurongo uzafasha itangazamakuru kuvugurura imikorere rirushaho kwiyubaka ari nako ritanga umusanzu ukenewe mu iterambere.
Joseph Odindo uyoboye itsinda ryateguye aya mavugurura aho avuga ko nk’ahandi hose ku isi, itangazamakuru mu bwigenge n’ubwisanzure rigomba kumenya imipaka bitewe na sosiyete rikoreramo nk’aho mu Rwanda umunyamakuru agomba kwita ku miterere n’amateka.
Itegeko ririho ubu risa niryorohereza umuntu wese kujya mu itangazamakuru kabone n’ubwo yaba atararyize.
www.igire.rw