Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR isanga gushyiraho amabwiriza agenderwaho mu guca imanza zifitanye isano n’indishyi ndetse n’inyungu z’amabanki, bifitiye akamaro abasaba serivisi mu bigo by’imari kandi bikazatuma inkiko zifata ibyemezo bitabusanye.
Byinshi mu bibazo bigaragazwa n’abanyamategeko bishingiye ahanini ku kuba inkiko zidafite amategeko n’amabwiriza ahuriweho mu guca imanza zifitanye isano n’indishyi zicibwa ibigo by’imari byarezwe mu nkiko, bigatuma byinshi mu byemezo bifatwa biha inyungu ibigo by’imari.
Munyamahoro Rene, umwalimu w’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko ‘‘Mu rukiko rumwe bafata icyemezo bashingiye ku nyungu banki zitanga ahandi bagashingira ku kubitsa, mu by’ ukuri usanga harimo kuvuguruzanya kw’ibyemezo. Urumva ko hakenewe amabwiriza ahamye mu buryo busa. Icya 2 ubundi wa muntu yahabwa uburenganzira gute? amafaranga ata agaciro, niba barantwaye ibihumbi 100 bakayansubiza akiri ibihumbi 100 kandi byamaranye imyaka 2, nanjye nakabaye narayashoye akanyungukira.’’
Mu gihe cy’iminsi 2 abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire n’urw’ikirenga barungurana ibitekerezo ku ihuzwa ry’amabwiriza arebana n’imkirize y’imanza akenshi zikurura impaka bitewe n’ibyemezo byafashwe bishingiye ahanini ku kugendera ku manza zindi zaciwe.
Ibi nibyo perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo aheraho yemeza ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe hazaba habonetse amabwiriza akuraho iki cyuho.