Brig Gen Gasana Godfrey yagizwe Umupilote wihariye wa Perezida

igire

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Brig Gen Gasana Godfrey, Umupilote wihariye wa Perezida, akazajya afatanya izi nshingano no kuba Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo mu bijyanye n’imikorere y’umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Brig Gen Gasana Godfrey wazamuwe mu ntera

Brig Gen Gasana Godfrey wazamuwe mu ntera

Col Dan Gatsinzi we yahawe inshingano zo kuba Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere ushinzwe ibikorwa, byose bikaba biri mu itangazo ryasohotse ku rubuga rwa X rw’Ingabo z’u Rwanda mu ijoro ryakeye rya tariki 24 Mutarama 2026.

Brig Gen Gasana yaherukaga kuzamurwa mu ntera mu 2023 aho yari ku ipeti rya Colonel, icyo gihe akaba yari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere, ariko n’ubundi akaba yari asanzwe ari umupilote.

Col Dan Gatsinzi

Col Dan Gatsinzi
Share This Article