Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Stanislas Gashugi, ahabwa ipeti rya Brig Gen, anagirwa Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda (Special Operations Force-SOF), asimbuye Maj Gen Ruki Karusisi.
Izi mpinduka zatangajwe mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki 15 Werurwe 2025, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze na RDF.
Maj Gen Ruki Karusisi wayoboraga SOF, yoherejwe ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda kugira ngo ahabwe izindi nshingano. Yari muri izi nshingano kuva mu Gushyingo 2019.
Brig Gen Stanislas Gashugi wahawe inshingano nshya yari asanzwe ashinzwe Ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda. Yakoze imirimo itandukanye irimo no kureberera ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.