Abatuye mu karere ka Bugesera bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cyo kutagira amazi meza, bigatuma bakoresha ayo mu biyaga mabi nayo bavuga ko utabashishije kujya kwiyivomera ngo amugeraho nayo ahenze cyane ibindo yamazi nayo yomugishanga ngo bayagura 500 frw
Aba baturage bavuga ko ikibazo cyo kutagira amazi meza muri aka gace kihamaze igihe kitari gito , kubera ko n’abafite amavomo inshuro babonyemo amazi ari nke cyane, bifuza ko bagezwaho amazi meza bagaca ukubiri no gukoresha ayo bavana mu biyaga yanduye, nayo kenshi abageraho ahenze.
Bagayandushe Jean Pierre ni umwe mu batuye i Batima ugaruka ku buryo kubona amazi meza aha atuye bigoye. Ati ubu tuvoma ibiyaga nabwo nikure cyane ntamwana twakoherezayo ,ngaze age kwishuri bisaba twe abakuru kujya kuyivomera , kuko nurugendo rwamasaha 4
Jean Pierre ati ubu twabatswe nindwara zikomoka kumwanda uva murayo mazi mazi yemwe abana bo bahora kwamuganga babapima bagasanga barwaye inzoka , tefayide, nizindi ariko zose urumvako aringaruka zokuvoma ibiga nabyo biba bias nabi.
Yagize ati” Kubona amazi hano ni ikibazo, uwifitiye igare iyo atereje imisozi amajerekani y’amazi y’ikiyaga ayatugurisha amafaranga magana 500 frw, twe twifuza ko ubuyobozi bwadufasha kubona amazi meza kuko iki ikibazo kimaze igihe, baduhaye amavomo ariko nta mazi abamo.” Ati nkubu usibye kuba amazi arimabi muri bino biyaga bya Rweru, byose bibamo imvubu ibindi bibamo ingona bisaba kujyayo hakeye kuko nkubu ingona iheruka kunyicira umwana ,
Kankundiye Emeritha Ati” Tunywa amazi tuvana mu kiyaga cya Mbuganzeri, aba yanduye , n’iyo uyatekesheje ibyo kurya bihinduka umukara, ubu hano hari indwara, z’Amibe , na za Tirikomonasi n’ibindi bibi byinshi biva kuri ayo mazi mabi dukoresha.”
Umuyobozi wa karere ka Bugesera MUTABAZI Richard avugako abaturage benshi bakano karere bakeneye amazi meza cyane imirenge ikora kubiyaga bifashisha amazi yibyo biyaga ati rwose birumvikana indwara zikomoka kumazi mabi zo ntizabura ariko tubagira inama yokubanza kuyateka mbere yuko bayanwa
Turakora ubuvugizi, iki kibazo n’abo kireba nka WASAC barakizi bagiye batanga iminsi yo kugikemura hakazamo inzitizi, akarere kabirimo turizera ko ari ibishoboka uyu mwaka urangira dufite amazi meza nko mu murenge wa Rweru.” Uyumwaka uzashira bafite amazi meza rwose indi mirenge nayo uko ubushoboi buzagenda buboneka nayo amazi meza niyo ari kumwanya wambere bagaca ukubiri nindwara zikomoka kumazi mabi. Akomeza avugako aka rere ka Bugesera garimo guturwa nabantu benshi tugomba gukora uko dushoboye amazi akaboneka dufatanije nizindinzego
mu tugari twose, ibikiri umukoro ku nzego bireba kugira ngo amazi meza agere byibura muri metero 500 ku bahatuye mu mwaka wa 2024 nkuko biri muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere NST1.
Theogene NZABANDORA
IGIRE.RW