Bugesera: Gitifu yazize impanuka ya Moto.

igire

Yanditswe na Sam Kabera/Igire.rw

Gitifu w’Akagari ka Musovu mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera, Ntabahwana Gerard yitabye Imana azize impanuka ya Moto yari atwaye yagonganye n’imodoka ahita yitaba Imana.

Bumwe mu butumwa bw’akababaro bwanditswe n’umwe mu bayobozi, bugaragaza ko uwo gitifu yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 30 Nyakanga 2023, ubu butumwa bukaba bunihanganisha umuryango we usigaye.

Bugira buti:” Mwaramutse neza bavandimwe
Basangirangendo?Tugize ibyago Ntabahwana Gerard ES Musovu Cell,Juru Sector Bugesera District Eastern Province,Yitabye Imana muri uru rukerera rwo kuwa 30/07/2023, azize impanuka y’Imodoka agonzwe.Imana imwakire mu bayo imutuze aheza Dukomeje Umuryango,Asize Umugore n’ Abana babiri b’abahungu.

Amakuru avuga ko uwo Gitifu yaba yazize impanuka ubwo yari yitabajwe n’abaturage ngo ajye gucyemura ikibazo, agafata moto hanyuma yagera munzira akaza kugongana n’imodoka agahita ahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda SSP Rene Irere, yavuze ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane uburyo iyo mpanuka yabayemo ndetse n’icyayiteye.
Share This Article