Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere, Ibuka ndetse n’umuryango Rebero Ntukazime ugizwe n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ku musozi wa Rebero, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri uwo musozi bakahicirwa nyuma yo kugabwaho ibitero n’interahamwe zifatanyije n’abasirikare babaga mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Murenge wa Mayange.
Ikigorwa cyo kwibuka abiciwe ku musozi wa Rebero uherereye mu Murenge wa Mayange mu Kagari ka Kibenga, cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 11 Mata 2025, cyitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Senateri Mukabalisa Donatille n’izindi ntumwa za Rubanda, Visi Meya w’Akarere ka Bugesera, Umwali Angelique n’abagize inzego z’umutekano muri aka Karere.
Senateri Mukabalisa yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingaruka zo kuba u Rwanda rwarakolonijwe n’igihugu cy’Ububiligi.
Ati: “Abanyarwanda twagize akaga katabaho ko gukolonizwa n’Ababiligi. Iyi Jenoside yakorewe Abatutsi ni umugambi wabo wo kuva kera; baravuga bati aba bantu bashyize hamwe ntabwo twazabashobora, batangira basenya ubunyarwanda bwaduhuzaga bimika amacakubiri mu banyarwanda no kugeza ubu bakaba bataraduha amahwemo.”
Mukabalisa kandi yahumurije abaturage b’Akarere ka Bugesera n’Abanyarwanda muri rusange ko umugambi w’ababiba amacakubiri batazawugeraho bitewe n’amahitamo Igihugu cyahisemo yo kuba umwe.
Ati: “Usibye ko umugambi wabo batazawugeraho. Amahitamo yacu yo kuba umwe, yo kubazwa inshingano, yo kureba kure; izo ni imbaraga zizatuma dutsinda kandi tugakomeza umugambi wo guharanira kwigira no kwihesha agaciro.”
Muri iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Rebero, Senateri Mukabalisa kandi yanagarutse ku mateka yaranze Akarere ka Bugesera avuga ko Abatutsi bari batuye muri aka Karere batotejwe bikomeye, babayeho mu buzima bugoye, babuzwaga epfo na ruguru kuva muri 1959, ko gahunda yari ishyizwe imbere itari iterambere ry’Igihugu ngo umunyarwanda agire ubuzima bwiza yige, agire imibereho myiza muri rusange; ahubwo ko gahunda y’Ububiligi n’ubuyobozi bwariho icyo gihe yari iyo gutsemba Abatutsi.
Akomeza agira ati: “Ubutegetsi bubi bwo kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwakomeje kuhira amacakubiri yatangijwe n’ababiligi, barayafumbira maze ashinga imizi aranakura agira amashami menshi; nibyo byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.”
Umusozi wa Rebero ni hamwe mu hantu hafite amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera, aho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari hahungiye Abatutsi benshi bizeye kuharokokera ariko interahamwe zikabagabaho ibitero zitabaje abasirikare bari mu kigo cya Gako mu
kwica abari bahungiye kuri uyu musozi.
