Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu aho abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza imiti aricyo mu ndimi za amahanga kitwa Rwanda Medical Suply(RMS) boroje Inka abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata.
Aba borojwe bakaba bishimiye kongera korora Inka kuko bizatuma babona amata n’ifumbire bikabafasha kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza
Abaturage batanu borojwe Inka , batuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata, Bakaba bararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
MUKARURINDA Alice ni umwe mu borojwe Inka yavuze ko yishimiye iy’Inka yahawe kuko igiye kumufasha kubona amata ndetse akaba yiteguye ko izamufasha kwiteza imbere.
MUKARURINDA Alice ni umwe mu borojwe Inka arashimira Rwanda Medical Suply(RMS)
Agira ati, “biranshimishije korora Inka cyane ko mbere ya Jenoside iwacu twari dufite Inka tukaba twaranywaga amata,nyuma ya Jenoside byaratugoye cyane kuko Inka zacu zarashize ,ariko ubu ndishimira ko mpawe Inka izqamfasha kongera kubona amata ndetse ikazamfasha no kwiteza imbere”
KAGAME Alex ni undi muturage worojwe yavuze ko yishimira iy’Inka yahawe yemeza ko izamufasha kubona amata ahagije yo guhaza umuryango ndetse akaba agiye no kubona ifumbire izamufasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.
Ati”Byarangoraga kubona amata yo guha abana kubera ko ntari noroye ariko ubu ndishimira ko ngiye kubona amata ndetse ngiye no kubona ifumbire yo gukoresha mu buhinzi nkazabasha kubona umusaruro uhagije”
{NIYONZIMA Theogene yagaragaje ko nk’ikigo batecyereje koroza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi “ati ntimukabure amata kuruhimbi”}
Umuyobozi ushinzwe Imari n’ubutegetsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza imiti mu Rwanda – RMS, NIYONZIMA Theogene yagaragaje ko nk’ikigo batecyereje koroza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubakomeza ndetse no kubashigikira mu iterambere ryabo.
Yagize ati”twe nk’ikigo twatecyereje gufasha abarokotse Jenoside kongera korora Inka ndetse no kubashyigikira mu iterambere ryabo ariyo mpamvu yo gukora iki gikorwa”
MUTABAZI Richard , Umuyobozi wa akarere ka Bugesera yasabye aborojwe gufata neza inka bahawe bakazitura abandi, cyane ko bahawe ibikenerwa ku nka byose abibutsa ko uworojwe utazafata neza iz’Inka bahawe azabibazwa na akarere.
{MUTABAZI Richard , Umuyobozi wa akarere ka Bugesera yasabye aborojwe gufata neza inka bahawe}
Aba baturage barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 uretse kuba bahawe Inka banahawe ibindi bizakenerwa mu korora iz’Inka birimo kubakirwa ikiraro,Umuti wo kuzoza,Umunyu wazo,imiti hamwe n’Ubwishingizi bwa buri Nka bw’umwaka
Iki kigo cyigihugu gishinzwe gukwirakwiza imiti cyanasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyamata, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside isaga ibihumbi 45
Bakaba banateye inkunga uru rwibutso , ingana na miliyoni ebyiri(2 000 000FRW)
AMAFORO :