Bugesera: Mbyo umukino wa Karate witezweho impinduka mu buzima bw’abana babo.

igire

Inkuru ya Sam Kabera/Igire.rw

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) rirashimira ababyeyi bo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange,akagari ka Mbyo uruhare rukomeye bari kugaragaza mu gushyigikira uyu mukino bakizezwa ko bazahabwa ubufasha bushoboka mu guteza imbere uyu mukino.

Ibi byatangajwe ubwo ishuri ryigisha uyu mukino ryasozaga amasomo no kuzamura mu ntera abana bari bamaze iminsi biga bahabwa imikandara itandukanye.

Peace Karate Academy, ni ishuri ryigisha Karate abana bakiri bato bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 4 kugeza ku myaka 17, aba bana bakaba bigishwa uko umukino wa Karate ukinwa ndetse bakigishwa n’uburyo bakwirwanaho(Self defence),igihe bibaye ngombwa ariko byose bigaherekezwa n’ikinyabupfura kuko uyu mukino urangwa n’indangagaciro.

Munyengango JMV ufite umukandara w’umukara,Dani ya 2, ni umwarimu wigisha aba bana akaba ari nawe washinze Peace Karate Academy,avugako mu itangira bigorana aho avugako yatangiranye abana 6 baje kwiyongera bikuba kabiri ariko kuri ubu akaba amaze kugira abana 20 barimo umwana ufite imyaka 3 urimo no kwitwara neza muri uyu mukino.

Munyengano ashyira umukono ku nyemezabumenyi z’abana

Munyengango avugako bikigoranye kubona aho gukorera,agasaba ubuyobozi ko bwabafasha ndetse hakanakorwa ubukangurambaga abantu bakarushaho gukunda uyu mukino kuko ahanini wigisha ikinyabupfura avugako mu bushakashatsi bwakozwe abawukina batanakunda no kwijandika mu biyobyabwenge.

Ibi abihuriraho na Uwamahoro Ignace uyu akaba ari umubyeyi ufite umwana wiga uyu mukino wa Karate aho avugako muri uyu mukino habamo amasomo menshi ndetse anafungura ubwonko bw’umwana, ashimira by’umwihariko ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda ku mwanya bageneye abana babo mu guteza imbere uyu mukino.

Ababyeyi bafata ifoto n’abana babo hamwe n’abarimu

Ndayambaje Onesphore, ufite umukandara w’umukara Dani ya 4, akaba ari nawe wahagarariye FERWAKA mu gutanga no kuzamura mu ntera aba bana

Ati:” Federasiyo irashimira cyane ababyeyi ba Bugesera by’umwihariko Mbyo,ubufasha muzakenera bwose mu mukino wa Karate muzabubona.”

Ababyeyi baje gushyigikira abana babo

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buteganya mugukemura zimwe mu mbogamizi zigaragazwa n’abakina uyu mukino ntibyadukundira ariko tukabizezako ibyo akarere kazadutangariza muri iyi nkuru nabyo tuzabibasangiza.

(amafoto)

Umwana w’imyaka 3 y’amavuko ubaye uwambere mu gukina Karate mu Rwanda ari muto.
Barimo gutanga amanota
Hafatwa ifoto z’urwibutso
Bishimira umukandara w’umuhondo bambaye
Onesphore ashimira umwana ukina Karate mutoya mu myaka
Inyemezabumenyi bahawe

Share This Article