Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: BUGESERA:ABATUYE MWOGO NA JURU BASEZEYE IKIBAZO CYO KUTAGIRA AMAZI MEZA
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

BUGESERA:ABATUYE MWOGO NA JURU BASEZEYE IKIBAZO CYO KUTAGIRA AMAZI MEZA

igire
igire Yanditswe March 27, 2024
Share
SHARE

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 27 werurwe 2024 mu karere ka Bugesera hatashywe umuyoboro wa amazi yahawe abaturage bo mu mirenge ya Mwogo na Juru wubatswe na karere ka Bugesera kubufatanye na Water Aid RWANDA.

Ni umuhango wari witabirwe na abayobozi batandukanye aho umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr Gasore Jimmy ari nawe wari umushyitsi mukuru.

Aba  baturage bavuga ko mbere y’uko bahabwa aya mazi ngo bavomaga amazi mazi yashoboraga kubatera indwara

UWIZEYIMANA Peragia wo mu murenge wa mwogo yavuze ko mbere barwaraga indwara ziturutse ku mwanda  bitewe no gukoresha amazi yanduye ariko ko ubu batazongera kurwara izi ndwara kuko babonye amazi meza.

UWIZEYIMANA Peragia wo mu murenge wa mwogo  arishimira amazi meza                         yamwegerejwe.

Umuyobozi wa akarere ka Bugesera MUTABAZI Richard yavuze ko iki ari igikorwa kibashimishije kuko basubije icyifuzo cya abaturage.

Umuyobozi wa akarere ka Bugesera MUTABAZI Richard

Avuga ko uyu muyoboro wuzuye utwaye angana na miliyari imwe ya amafanga y’u Rwanda aho akarere ka Bugesera katanze asaga miliyoni Magana atatu(300,000,000 FRW) asigaye agatangwa n’umufatanyabikorwa ariwe Water Aid Rwanda

Akomeza avuga ko no mu bindi bice bisigaye naho amazi agiye kuzahagezwa nko mu gice kimwe cya Rweru na ahandi

Umuyobozi wa Water Aid RWANDA MUKESHIMANA Vestine yatangaje ko kuba barabashije kugez amazi ku baturage bibashimishije ariko bakaba banahangatse kubera ibice bisigaye bitaragezwamo amazi ndetse avuga ko bazatuza bamaze kugeza amazi meza kuri buri muturage muri aka karere ka Bugesera.

Umuyobozi wa Water Aid RWANDA MUKESHIMANA Vestine 

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr.GASORE Jimmy yavuze ko kuba hatashywe amazi bigiye gufasha abaturage kwimakaza isuku mu karere ka Bugesera

Aboneraho gushimira ubufatanye bwiza bwabayeho hagati ya Akarere ka Bugesera ndetse na Water Aid RWANDA bafatanyije kubaka uyu muyoboro wa amazi

Anasaba abaturage kuzirikana ko ibi bikorwaremezo ari ibyabo ko bagomba kubifata  neza ndetse anabasaba ko bazajya batanga amakuru ku bantu baba bashaka kwangiza ibikorwaremezo

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr.GASORE Jimmy

Uyu muyoboro wa amazi yahawe abatuye mu murenge wa Mwogo n’ibice bimwe bya Juru

Ni umuyoboro ugeza amazi ku  baturage 30.000 ukaba ufite amavomo 35 harimo amavomo 25 yo murenge wa Mwogo naho asigaye akaba ari ayo mu murenge wa Juru.

Ukaba wuzuye utwaye akayabo k amafaranga y’u Rwanda angana namiliari imwe (1,000,000,000 frw)

AMAFOTO: UKWIMANISHAKA Kizito

   

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire March 27, 2024 March 27, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?